Umuturage yafatanywe urumogi mu rugo rwe avuga ko kuruhinga yabiherewe uburenganzira na RDB

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Maniriho Desiré nyuma yo gusanga iwe mu rugo, hatewe ingemwe z’Urumogi zigera kuri 62 zari mu bihoho.

Yahumbitse urumogi mu rugo iwe akemeza ko abifitiye uruhushya
Yahumbitse urumogi mu rugo iwe akemeza ko abifitiye uruhushya

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yemereye inzego zishinzwe umutekano n’izibanze zamutahuye ko urwo rumogi yaruteye nyuma yo kubisabira uburenganzira mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ngo kikaba cyarabimuhereye ibyangombwa. Ikindi cyamuteye akanyabugabo ko kuruhinga, ngo ni uko yumvise inzego nkuru z’igihugu zaremeye umushinga w’uko urumogi ruzajya ruhingwa mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Dushime Jean wageze mu rugo rw’uyu muturage yagize ati: “Ayo makuru natwe twayamenye nyuma y’uko tuyabwiwe n’inzego z’ibanze zo muri kariya gace zabanje kujyayo zihasanga izo ngemwe. Uwo mugabo Maniriho asanzwe acumbitse ahantu hari n’igipangu. Impamvu abantu bamugendereraga batari baramenye ko ari ingemwe z’urumogi hakiri kare, ni uko bataruzi neza”.

Ati “Bamwe bagiraga ngo ni ingemwe za sipure cyangwa iz’ibindi biti ntibite ku kureba niba ari Urumogi. Natwe byadusabye kubanza gushishoza neza tubifashijwemo n’ababimenyereye dusanga koko ari rwo”.

Umunyabanga nshingwabikorwa yongeraho ko Maniriho agifatwa, yahise yerekana icyangombwa gitangwa na RDB kigaragaza ko ubuhinzi bw’Urumogi yabwinjiyemo nyuma yo kubusabira uburenganzira muri icyo Kigo.

Yagize ati: “Agifatwa yatsimbaraye avuga ko yemerewe gukora ubwo buhinzi kandi abifitiye ibyangombwa. Ikigiye gukorwa ni ugukorana n’inzego za RDB hagenzurwe ibyo byangombwa yagaragaje, hamenyekane niba koko ubwo burenganzira yarabuhawe, nibasanga atari byo amategeko arakurikizwa”.

Ati “Gusa icyo tuzi ni uko muri iki gihugu nta tegeko mu buryo bw’inyandiko riratugeraho mu nzego z’ibanze, ryemerera abaturage guhinga urumogi nk’uko n’ibindi bihingwa byose bihingwa. Iryo tukigenderaho kugeza ubu ni irivuga ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’urumogi bitemewe”.

Icyangombwa avuga ko kimuhesha uburenganzira bwo guhinga urumogi
Icyangombwa avuga ko kimuhesha uburenganzira bwo guhinga urumogi

Uyu muyobozi yongeraho ati: “Kugeza ubu dufite abantu bakurikiranywe n’inkiko, abari kwigishwa mu bigo ngororamuco n’abihishe ubutabera kubera ibikorwa bifite aho bihuriye n’urumogi. Bishatse kuvuga rero ko Leta itigeze ishyira ahagaragara itegeko ryemerera umuntu ubonetse wese guhinga urumogi cyangwa ibindi bishamikiye kuri ubwo buhinzi. Ni nayo mpamvu byanatangaje abaturage bacu bibaza inzira byanyuzemo ngo uyu mugabo ahabwe uburenganzira bwihariye”.

Ubu buhinzi bikekwa ko Maniriho ari bwo yari akibutangira, kuko ingemwe zari zikiri mu bihoho zireshya na sentimetero ziri hagati ya 18 na 20 z’uburebure. Uyu mugabo nyuma yo gufatwa, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ruherutse gusohora itangazo rigaragaza uko ubuhinzi bw’urumogi buzajya bukorwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ukwakira 2020 yemeje ibijyanye no guhinga, gutunganya no kohereza hanze ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Icyo cyemezo cyakurikiwe n’Itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwatangaje tariki 13 Ukwakira 2020 ryagaragaje ko rwatangiye gushaka abifuza gushora imari mu buhinzi bw’icyo gihingwa, ariko bugakorwa hitawe ku kutavuguruza amabwiriza n’amategeko ahana yashyizweho na Leta arebana n’ikoreshwa ry’urumogi kandi ubwo buhinzi bugakorerwa ahantu umutekano wabwo n’uwababuturiye wizewe.

Ryakomeje rigaragaza ko ubuhinzi bw’iki gihingwa, bugomba gukorwa mu buryo bw’ishoramari, umusaruro ukoherezwa ku masoko mpuzamahanga mu rwego rwo gutanga umusanzu mu bushakashatsi bukorwa ku miti n’inganda ubwazo ziyikora; ariko nanone n’Amafaranga igihugu cyinjiza akomoka ku byoherezwa mu mahanga akaziyongera, dore kugeza ubu u Rwanda rutaragira ubushobozi bwo kurwitunganyiriza.

Ikindi bizafasha ni uguhanga imirimo mishya no kuzamura ubushobozi bw’Igihugu mu kureshya abashoramari hagendewe ku mabwiriza n’amategeko bagomba gushyirirwaho atabangamiye iryo shoramari.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, agaruka kuri Maniriho Desiré uvuga ko yahawe icyangombwa na RDB cyo guhinga urumogi, uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko RDB itanga ibyangombwa ku bafite ibigo by’ubucuruzi. Gusa ariko hari ba rusahurira mu nduru bitwaza ibyo byangombwa bagakora ibindi bikorwa bitemewe.

Yagize ati: “Ibyangombwa bitangwa na RDB ni ibirebana n’abakora bafite kampani zikora ubucuruzi mu buryo busanzwe. Hari nk’abo usanga yarandikishije iyo kampani, RDB ikamuha icyangombwa kiriho na TIN number (numero y’usora) kimwerera gukora, noneho akaba yahindukira agakora ibindi bintu biri mu nyungu ze yitwaje ko yabiherewe uburenganzira nyamara atari byo”.

Ubu buhinzi bikekwa ko Maniriho aribwo yari akibutangira, nyuma yo gufatwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko mbona ibyo uno muturage yakoze ari urugero rwiza kuri RDB. Kubera Code A0128 yubucuruzi yahawe imwemerera guhinga ibyo bihingwa.. kandi ntambwo bavuga amazina yabyo. Urumogi rero ruri muri ibyo bihingwa yemerewe.

Xxxx yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka