Umuturage wese ufite umwana i Nyarugenge asabwa kumwandikisha mu irangamimerere

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwatangiye ku wa 25 Ugushyingo 2020 mu gihugu hose burarangiye, ariko Akarere ka Nyarugenge kahisemo gukomeza gutanga serivisi zikumira iryo hohoterwa.

Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Nyarugenge kakoresheje urugendo ruryamagana
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Nyarugenge kakoresheje urugendo ruryamagana

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abakozi mu nzego z’ibanze zikagize bakomeje gutanga serivisi z’ubutaka no kubwandika ku bashakanye bombi mu gihe bwaba bwanditswe kuri umwe, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere ndetse no kwakira abifuza gusezerana imbere y’amategeko.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri ako karere, Kalisa Jean-Sauveur, avuga ko izo serivisi hamwe n’izindi umuturage wese muri Nyarugenge asabwa kujya aho zitangirwa, kuko abatarazihawe ari bo barimo kugaragara bahohotewe cyangwa bahohoteye abandi.

Kalisa agira ati “Mu gihe cy’ubukangurambaga twanditse abana bageze ku 120 ariko noneho turagira ngo icyo gikorwa gikomeze mu mirenge itandukanye, umwana wese akwiriye kwandikwa kuko kutandika abana ari cyo abashakanye barimo gupfa cyane cyane, umuntu aratera undi inda ntashake kuyemera”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko buzakora inyigo icukumbura neza itera ihohoterwa rishingiye ku gitsina buhereye ku mpamvu zamaze kwigaragaza.

Muri zo hari aho abagabo bamwe banga kwemera abana babyaye, abandi bahisha imitungo abo bashakanye, ndetse hakaba n’ababahohotera kuko nta sezerano bafitanye imbere y’amategeko.

Akarere ka Nyarugenge kashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kamurikira abaturage ibikorwa na serivisi byo kurirwanya
Akarere ka Nyarugenge kashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kamurikira abaturage ibikorwa na serivisi byo kurirwanya

Icyegeranyo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyo muri 2019/2020, kigaragaza ko mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2019/2020 barenga 10,842 mu gihugu hose, Akarere ka Nyarugenge kagaragayemo abarenga 423.

Ibigo bya Isange One Stop Centers byakira abahohotewe bivuga ko mu bimenyetso uwahohotewe aba atagomba gusibanganya, hari ukuba yakwirinda kumesa imyenda yari yambaye ndetse rimwe na rimwe akirinda gukaraba, kugira ngo ibyasizwe n’uwamuhohoteye bidasibangana.
Mu mirongo itishyuzwa urwego RIB rutanga kugira ngo uwahohotewe bishingiye ku gitsina ahamagareho atabaza, hari 3512(RIB) cyangwa 3029 ya Isange One Stop Center.

Mu minsi 16 Akarere ka Nyarugenge kamaze gakora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urubyiruko n’ababyeyi bakoze urugendo ruryamagana mu mirenge itandukanye, ibiganiro by’isanamitima ku bigeze guhura na ryo, ndetse n’abitwa inshuti z’umuryango basabwa kubera ijisho ubuyobozi mu baturanyi babo bafitanye amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka