Umuturage wa Uganda wari wabuze yabonetse

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuturage w’Umunya Uganda witwa Justine Owor, wari waraje mu munsi Mukuru wa Asomusiyo wizihirijwe i Kibeho tariki 15 Kanama 2022, akaza kubura, yabonetse ari muzima, ariko yagize ikibazo cyo mu mutwe gituma ajyanwa mu bitaro i Ndera.

Justine Owor
Justine Owor

Polisi ivuga ko yamenyeshejwe ku itariki 16 Kanama 2022, ko Justine Owor yaburiwe irengero ubwo bari mu mutambagiro wa Kiliziya Gatolika, wabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryo kuri uyu wa Mbere rigira riti "Owor yaje kuboneka mu mihanda y’Umujyi wa Kigali yabuze amerekezo, abaganga baje gusanga afite ikibazo cyo mu mutwe, akaba kuri ubu arimo kwitabwaho mu Bitaro by’Igihugu bya Caraes Ndera”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda hamwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration and Emigration) babimenyeshejwe, bakaba bazafasha Owor gusubira mu muryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakurikira cyane ubwobuvugizi mugira nibwiza Kandi aho muvuze ikibazo kirakemuka mumufashe atahe iwabo imana izabafasha murwanda imana iradufasha byishimpe iterambere dufite imana ituremera Kandi nibyiza birashimishije iyo nidemukarasi nziza irebera hose nage ndasaba ubuvugizi ngewe ndumwagenti curuza ibintu byayi gitoronike nibyo ikorana buhanga nkaba curuza na MTN money Airtel money nakuye amafranga kuri kont BK 25000 Kandi 30/7/2022 bayakuyeho banze kuyanzubiza Kandi babwirako ikibazo bakirimo ubwo umuntu azabarizahe ukwezi kokugiye gushira ubwo service zabo gize ibihe bibazo murakoze mubambarize nimero:0788220480 nibari phorode bazabivuge umuntu agire aho azakura utwe!!!?

Maniriho Francois yanditse ku itariki ya: 23-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka