Umuturage ntiyagera ku iterambere atabigizemo uruhare - Umuvunyi mukuru

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko n’ubwo Leta yita ku iterambere n’imibereho myiza by’umuturage, ariko bitagerwaho mu gihe umuturage we ubwe atabigizemo uruhare.

Umuvunyi Mukuru avuga ko umuturage atatera imbere mu gihe atabigizemo uruhare
Umuvunyi Mukuru avuga ko umuturage atatera imbere mu gihe atabigizemo uruhare

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, ubwo yasuraga Akarere ka Kirehe, muri gahunda yo kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage yiswe "Shyashyanira Umuturage", bikaba byarabereye mu Mirenge ya Kirehe, Kigina na Gatore.

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Kirehe.

Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi, bari mu Mirenge igize aka Karere aho barimo kwigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa, ndtse no kwakira ibibazo byabo, iyi gahunda ikazamara icyumweru.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko inshingano y’umuyobozi mwiza ari ugushyashyanira umuturage, gutanga serivisi nziza no kwakirana yombi abamugana.

Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane, ruswa n'akarengane
Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane, ruswa n’akarengane

Yasabye abayobozi kugira ubwitange no gushyira imbere umuturage nk’uko ari inshingano zabo.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko Leta yita ku iterambere n’imibereho myiza by’umuturage, ariko bishobora kugerwaho gusa mu gihe umuturage na we abigizemo uruhare.

Yabasabye kumenya uburenganzira bwabo, kwirinda amakimbirane n’ihohotera no gukurikiza amategeko Leta yashyizeho.

Umuvunyi Mukuru akaba yafatanyije n’abandi bayobozi gukemura ibibazo by’abaturage, bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ryabo. Muri iyi gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage Umuvunyi Mukuru n’abandi bayobozi n’abakozi b’uru rwego, bakazazenguruka Imirenge yose y’Akarere mu gihe cy’icyumweru.

Abakozi n'abayobozi b'Urwego rw'Umuvunyi bazamara icyumweru bakemura ibibazo by'abaturage i Kirehe
Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bazamara icyumweru bakemura ibibazo by’abaturage i Kirehe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka