Umuturage akwiye kuba umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa - Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko umuturage akwiye kurushaho kuba umufatanyabikorwa mu bimukorerwa aho kuba umugenerwabikorwa, kuko aribwo abona ibyo yifuza ariko na we yagize uruhare mu kubibona.

Yabitangaje ku wa 23 Werurwe 2023, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu, uhuriwemo n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), hagamijwe kurebera hamwe uko umuturage yarushaho gutera imbere abigizemo uruhare, ndetse no kumwegereza serivisi.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, bwagaragaje ko abaturage 78.8% bishimira ko bagira uruhare mu bibakorerwa.

Minisitiri Musabyimana, avuga ko ari uruhare rw’ubuyobozi guhora bakora neza, kugira ngo urwo ruhare rw’umuturage rwiyongere.

Minisitiri Musabyimana avuga ko imiyoborere myiza idateza imbere umuturage ntacyo yaba imaze
Minisitiri Musabyimana avuga ko imiyoborere myiza idateza imbere umuturage ntacyo yaba imaze

Avuga ko kwegereza abaturage ubuyobozi bitagira iherezo kuko bishobora guhinduka, bitewe n’ibyifuzo by’abaturage, icyakora ngo hari ibyishimirwa nko kuba abaturage bagira uruhare mu byemezo bitandukanye no kugena ibibakorerwa.

Ati “Mbere ubuyobozi bwose bwari ku rwego rwo hejuru, uyu munsi abaturage barifatira ibyemezo no kugena ibikorwa bibagenerwa haba mu ngengo y’imari, mu byemezo babinyujije mu bantu batora cyangwa mu babahagarariye, urebye aho tugeze uyu munsi harashimishije.”

Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi no kongera uruhare rwabo mu bibakorerwa, ngo hagiye gushyirwa imbaraga mu kubakira ubushobozi urwego rw’Akagari kuko ari rwo rwego rwa mbere ruha serivisi abaturage.

Ikindi ariko ngo hari gahunda nshya yo gufasha abaturage bakennye cyane kwivana mu bukene, nk’imwe mu ntego z’imiyoborere myiza aho abaturage babona ibyo bifuza biganisha ku iterambere n’imibereho myiza yabo.

Avuga ko kuyoborwa neza bidatuma umuturage agera ku iterambere cyangwa ku mibereho myiza ntacyo byaba bimaze, ari nayo mpamvu bifuza ko abaturage baba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa.

Agira ati “Turashaka ko abaturage barushaho kuba abafatanyabikorwa mu iterambere ryabo bakarushaho kubyumva, niyo mpamvu ijambo abagenerwabikorwa ba gahunda za Leta twagerageza kurikoresha aho rikwiye, aho ridakwiriye tukaryihorera”.

Akomeza agira ati “Ahubwo bakaba abafatanyabikorwa bacu, umuntu ufite ibyo yifuza ukamufasha kubigeraho, ariko na we agize uruhare mu kubibona.”

Dr Kayitesi avuga ko abayobozi bakwiye kubakirwa ubushobozi bagatanga serivisi zinogeye abaturage
Dr Kayitesi avuga ko abayobozi bakwiye kubakirwa ubushobozi bagatanga serivisi zinogeye abaturage

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kayitesi, yibutsa abayobozi ko bakwiye guhora bazirikana ko Igihugu cyahisemo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, ibikorwa byose bigakorerwa umuturage kandi umuturage yabigizemo uruhare kandi mu nyungu ze, kuko iterambere ry’umuturage ariryo terambere ry’Igihugu.

Avuga ko ariko hari ingeso ziri muri bamwe bashinzwe gutanga serivisi, kandi zitari nziza zikwiye gukosorwa.

Yagize ati “Hari ukutaba ku kazi cyangwa gukerererwa, kubwira nabi abaturage, kudahabwa ibisubizo hakiri kare mu gihe baje kwaka serivisi, gusiragizwa n’ibindi.”

Avuga ko abayobozi bagikeneye kwigishwa bakanubakirwa ubushobozi kugira ngo bashobore gukora mu buryo bunoze, abaturage nabo bakanogerwa no gushaka serivisi banamenye icyo baje gushaka.

Abafatanyabikorwa ba MINALOC barigira hamwe uko barushaho gukura abaturage mu bukene
Abafatanyabikorwa ba MINALOC barigira hamwe uko barushaho gukura abaturage mu bukene
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka