Umutoni yishimiye kubona abo mu muryango we nyuma y’imyaka 26

Umutoni Grâce ni umukobwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe yari afite imyaka ibiri gusa, ababyeyi be n’abavandimwe babiri bose barishwe ariko by’amahirwe we abamutoye bahise bamujyana mu kigo cy’imfubyi i Ndera, arokoka atyo.

Umutoni na nyirarume (Ifoto Internet)
Umutoni na nyirarume (Ifoto Internet)

Yamenyekanye mu minsi ishize, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye amafoto ye, anayaherekeresha ubutumwa burimo imyirondoro ye avuga ko ashakisha umuryango.

Umutoni ufite n’akabyiniriro ka Rafiki, ubundi ababyeyi be bari baramwise Mumporeze Yvette, ariko kubera ko yari akiri muto cyane, aho mu kigo cy’imfubyi ni ho yaje kubatiririzwa ari na bwo bamuhaye amazina ya Umutoni Grâce, ari na yo ari mu byangombwa bye uyu munsi.

Uwo mukobwa ubu ari aho, yarakuze, yarize ndetse yanarangije kaminuza akaba yarize igiforomo (General Nursing), ubu afite akazi akaba akorera mu karere ka Nyabihu.

Amateka ye ni maremare, gusa aganira na Kigali Today, yabashije gusobanura ibyo yibuka mu gihe yari amaze kumenya ubwenge, akabona ari mu kigo cy’imfubyi.

Agira ati “Nibuka ko twari dutuye i Nyamirambo, ariko kuko nari umwana ntazi no kuvuga, sinzi uko byagenze kugira ngo nisange ndi muri oruferina i Ndera. Nabaye aho, ariko mu 1998 ni bwo nahavuye nyuma yo kubatizwa, uwambereye umubyeyi wa batisimu ni we wahankuye tujyana iwabo i Butare (Huye), gusa ntitwamaranye igihe kinini kuko yarwaye akitaba Imana ariko ngumana na mama we”.

Uwo mukecuru ngo bakomeje kubana amwitaho, yiga amashuri abanza arayarangiza, ajya mu yisumbuye ndetse akomeza na kaminuza, arangije atangira gushaka akazi arakabona ari bwo yabyukije igitekerezo cyo gushaka umuryango we, cyane ko yari akimaranye iminsi ariko akabona nta bushobozi yari afite bwamufasha muri iyo gahunda.

Ubwo ngo yabiganiriyeho na mugenzi we, bemeranya gutegura ubutumwa buzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Twafashe amafoto yanjye abiri ndi umwana turayahuza, nshyiraho n’umwirindo wanjye ariko udahagije kuko icyo nari nzi ari uko twari dutuye i Nyamirambo, uko nanganaga ndetse n’amazina ya musaza wanjye witwaga Yves. Twahise tubisohora ku itari 7 Mata 2020, ku munsi wo gutangira icyunamo”.

Nyuma yo gusohora ubwo butumwa, abantu benshi ngo bamusubizaga bamuca intege kubera ko ibyo yari yanditse nta makuru ahagije yari arimo, gusa ngo ntiyarekeye aho kuko yari afite isezerano ry’Imana ko ibyo yasengeraga byo kubona umuryango we bizasohora.

Abantu benshi ngo bakomeje kumuhamagara bavuga ko ari umwana wabo, ari na bwo nyirarume witwa Rugagi Antoine bavuganye kuri telefone ariko bataramenyana, uwo mugabo yiyemeza kujya kumureba.

Ati “marume yaje kundeba aho nkorera, turaganira, tukajya tuvugana kenshi noneho twemeza ko twakoresha ikizamini cya DNA. Muri iki cyumweru ni bwo twagiye ku Kacyiru aho bikorerwa, turabikoresha hanyuma igisubizo kiza cyerekana ko dufitanye isano kuri 82%, ibyishimo twembi byaradusaze no kubera ukuntu byadutunguye, ndavuga nti ni rya sezerano”.

Uwo nyirarume, yatumye Umutoni amenya ko hari ba nyirasenge babiri barokotse nubwo batarabonana kuko batari mu Rwanda, ariko baravugana ndetse ngo hakaba hari na babyara be yamaze kubona.

Amafoto Rugagi yari atunze ni yo yamubereye urumuri

Nyirarume wa Umutoni ari we Rugagi ubu utuye i Rubavu, avuga ko akimara kubona amafoto n’imyirondoro ya Umutoni, yayagereranyije n’ayo yari afite ni ko kumumenya.

Ati “Narebye amafoto ye n’ubutumwa yashyizeho binkora ku mutima, bikubitiraho n’amazina ya musaza we kuko nari muzi, hanyuma kuko nari ntunze amafoto ya nyina ari we mushiki wanjye n’ayuriya mukobwa yo mu bwana, bituma nkora isesengura. Nabonye abo basa, ni uko kubera ko hari hariho telefone ye ndamuhamgara turavugana”.

Ati “Nyuma nagiye kumureba turaganira, ndamubwira nti ariko uko byamera kose uri umwana wacu na we ati na njye ni ko mbibona ariko twifashishije DNA byaba byiza kurushaho. Nahise mbimwemerera, hanyuma tuvuye muri guma mu rugo tujyayo, ibizamini birakorwa, ibisubizo bisohotse turishima cyane, kuko twasanze isano iri hejuru ya 82%”.

Rugagi na we wari utuye i Nyamirambo mu gihe cya Jenoside ndetse na we akaba yarasigaye wenyine, avuga ko mbere y’ayo makuru yumvaga nta muntu wo mu muryango wa Umutoni warokotse kuko n’ababiciye banze kugira icyo bavuga ngo batange amakuru no mu gihe cya Gacaca, agashimira uwo mukobwa ubutwari yagize.

Umutoni avuga ko Covid-19 nitanga agahenge abantu bakemererwa guhura, azakora ku buryo abo mu muryango bose yabashije kumenya bazahura bagasangira ibyishimo, kuko ngo yumva ari igitangaza Imana yamukoreye nyuma y’imyaka myinshi ari mu rujijo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbega byiza weee binkoze kumutima pe, Imana ibahe umugisha

Nzayisenga yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Imana ishimwe kubwo yakoze
Ndebikako nabonye
Iryo tangazo nkunva grâce arababaje

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Imana ishimwe,kuko yamurinze,mugihe gikwiye ikamwereka umuryango.Rugagi we komeza kwegeranya umuryango.

Paul ADB yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Imana ni nziza, kandi ni rubasha. Nishimwe ibihe byose.

Ddd yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka