Umuti wica udukoko witwa ‘HUUREKA’ wahagaritswe by’agateganyo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo umuti wica udukoko witwa ‘HUUREKA Disinfectant, (medicalogy, Disinfection-cleaning water)’.

Rwanda-FDA yatangaje ko ihagarikwa ry’umuti ryashingiwe ku kuba warinjijwe mu gihugu itabimenyeshejwe (Rwanda-FDA), kugira ngo isuzume ubuzoranenge bwawo ndetse inasuzume ikoreshwa ry’uwo muti.

Uwo muti witwa HUUREKA Disinfectant, (medicalogy, Disinfection-cleaning water), ukaba warinjijwe mu gihugu na kompanyi yitwa ‘African Medical Supply Company Ltd’, ukaba kandi warakozwe n’uruganda ‘KEWS Corporation Suwon kyuggido 16522’, rwo muri Koreya y’Epfo.

Ku rubuga rwa twitter, Rwanda-FDA yatangaje ko mu gihe iki kibazo kikiri gukurikiranwa habaye hafashwe impagararizi (Samples) z’uyu muti, ukaba uri gukorerwa ibipimo bya laboratwari ndetse n’igenzura ku binjije uyu muti.

Yasabye ko abawuranguye baba bahagaritse kuwugurisha ndetse no kuwukoresha, mu gihe hagikorwa ubusesenguzi ku buziranenge n’ikoreshwa neza ry’uyu muti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka