Umuti w’ihungabana ryatewe na Jenoside ukwiye gushakirwa mu mwihariko w’Abanyarwanda
Cécile Umurazawase, Komiseri ushinzwe imibereho myiza muri IBUKA mu Karere ka Huye, avuga ko umuti w’ihungabana ryatewe na Jenoside ukwiye gushakirwa mu mwihariko w’ubudasa bw’Abanyarwanda.
Yabibwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu Byerekeye Inganda (NIRDA), kuri uyu wa 8 Mata 2024.
Mu ijambo rye, yibukije ko ubushakashatsi bwakozwe ku Banyarwanda bari hagati y’imyaka 14 na 65 bwagaragaje ko 27.9% by’abarokotse Jenoside bafite ihungabana, ko hafi 16% bafite agahinda gakabije nyamara ko 5% ari bo bonyine bagana serivise z’ubuvuzi kugira ngo bafashwe komora ibikomere
Ashingiye ku kuba NIRDA ifite ishami ry’ubuvuzi gakondo yagize ati "N’ubundi umwe mu miti y’iki kibazo (cy’ihungabana) ukwiye gushakirwa mu mwihariko w’ubudasa bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo."
Yakomeje agira ati "Made in Rwanda ntikwiye kugarukira mu gukora kawunga itunga umubiri cyangwa imyenda idoze mu bitenge, n’ubwo na byo ari ngombwa. Nyuma y’ubuhamya twumvise hakwiye na made in Rwanda yurura, ikomora imitima ibabaye."
Yunzemo ati "(Abarokotse Jenoside) baravuzwa, bahabwa ingoboka, baratuzwa, ariko mu by’ukuri hari aho iminota igenwa idahaza kugira ngo ibyo bikomere byomoke."
Ubuhamya yavugaga bwumviswe ni ubwa Anne Marie Bamukunde ukomoka i Maraba mu Karere ka Huye ariko warerewe i Tumba, hafi yo kwa Sindikibwabo wabaye Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi.
Bamukunde yavuze ukuntu yabaye i Tumba mu gihe cya Jenoside, akaba yarakubiswe cyane, na kenshi, byanamuviriyemo ubumuga butuma ahora kwa muganga.
Hari aho yagize ati "Bankubise butine nturika amaraso mpita nicara numva mfashwe n’ikinya, mukuru wanjye ati ngwino dukomeze tugende batujyane nta rindi herezo, ndamubwira nti nimureke mbanze nihanagure. Bankubita ku kuboko kw’ibumoso numva ndagagaye (paralysé)."
N’ikiniga yagize ati "Dufite agahinda ku mutima, dufite imvune na n’ubu zitarakira." Hanyuma yihanagura amarira yakomezaga gushoka ati "Twarashonje. Mama yapfanye inzara...Twageze igihe ibyo kurya bishira batwigisha guteka amapapayi, tukayakata burayi, tukayatogosa."
Yunzemo ati "N’ubwo bavuga ngo iminsi 100 (ya Jenoside), ntabwo twebwe twumva ari 100. Twabonye ari nk’umwaka wose."
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze na we witabiriye iki gikorwa, yibukije ko n’ubwo ikigo IRST (ari cyo cyabaye NIRDA) cyitwaga icy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga, ubushakashatsi bwinshi cyakoze bwari bushingiye ku mateka atandukanya Abanyarwanda, ni ukuvuga atuma bamwe bivugwa ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu, abandi Abatutsi abandi na bo Abatwa.
Yagize ati "Aha ni ho bapimiraga amazuru n’uduhanga. Mu kuvugurura iki kigo ayo mateka azaharirwe umwanya n’abantu bayamenye. Abenshi ntibazi ko hakoreraga Abashakashatsi b’Ababiligi, ubuzobere bwabo bukaba bwararangiriraga mu kumenya umutwe wa runaka n’aho ushobora kumushyira, no kureba izuru rya runaka ukagira aho umushyira."
Yanavuze ko abashakashatsi bitwaye nabi bishe izina ya bagenzi babo, kandi ko mu izina ryabo bakwiye gusaba imbabazi, kabonetse n’ubwo batabibatuma.
Uretse guhurira hamwe bakagira ibiganiro bibafasha kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi bo muri NIRDA banegeranyije ubushobozi bwo kurihira mituweri abantu 300 bakeneye ubufasha bo mu Karere ka Huye, banaremera babiri mu bakozi bakora muri kampani ikora isuku muri NIRDA barokotse Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|