Umutekano w’abana mu ngo mbonezamikurire uri hasi

Icyegeranyo cyakozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana NCDA bagaragaje uko umutekano w’abana mu ngo mbonezamikurire ukiri hasi ugereranyije n’izindi serivisi bahabwa.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko ubushakashatsi ku bana biga mu ngo mbonezamikurire bwakozwe hagendewe kuri serivisi bahabwa.

Ni icyegeranyo kibaye ku nshuro ya kabiri gikorwa mu turere 30 kibanda ku mirire y’abana, ubuzima, amazi, isuku n’isukura, uruhare rw’ababyeyi mu kwita ku bana n’umutekano w’abana mu ngo mbonezamikurire.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko mu bushakashatsi bwakoze ku ngo mbonezamikurire kandi igipimo cyaje hejuru kirebana n’ubuzima bw’abana ku ishuri cyagize 82%, imirire 78.6%, isuku n’isukura 59.2%, uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana 66.6%, gusomera abana ku ishuri 59.8%, umutekano w’abana ku ishuri 43.6% bitewe n’uburyo abana bafite ubumuga batitabwaho.

Ubuyobozi bwa RGB butangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa mbere mu guha abana imirire itangwa n’ababyeyi ku manota 88.8%, naho akarere ka nyuma ni Kicukiro na Nyagatare n’amanota 66.6%.

Ku birebana n’isuku n’isukura, akarere ka Rubavu niko kaza ku mwanya wa mbere mu kugeza amazi ku ngo mbonezamikurire n’amanota 75.6%, gakurikirwa na Nyarugenge 71.6%, naho akarere ka nyuma ni Gisagara ifite amanita 40.9% na Ngororero 42.9%.

Uruhare rw’ababyeyi mu kwigisha abana, ku isonga haza akarere ka Muhanga na Kirehe n’amanota 77.4%, naho uturere tuza ku mwanya wa nyuma ni Rusizi na 53% na Karongi 57.7%.

Umutekano w’abana ku ishuri byagaragaye ko abana bafite ubumuga batabona ibiborohereza ku ishuri, kwitabwaho by’umwihariko, Akarere gafite amanota menshi ni Rutsiro n’amanota 51.3%, Kamonyi 48.7% naho gasabo igira 44.1%, mu gihe akarere ka nyuma ari Burera n’amanota 30.5% naho Ngororero ikagira 30.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka