Umutambagiro watumye ingendo mu muhanda Musanze-Butaro zihagarara

Abakirisitu basengera muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitiriwe “Umwamikazi w’i Fatima”, ubwo bizihizaga umunsi wa Asomusiyo w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, bakoze umutambagiro nyuma y’igitambo cya Misa, bafunga umuhanda Musanze-Butaro, ubwo bagendaga baririmba banasenga.

Batambagije ishusho ya Bikiramariya
Batambagije ishusho ya Bikiramariya

Ni mu rugendo rwitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bagera ku bihumbi bine, ubwo batambagizaga ishusho ya Bikiramariya, bemeza ko ishushanya urukundo bafitiye Umubyeyi Bikiramariya ngo ubatabara mu bihe byose bamwiyambaje.

Uwitwa Urwabahise Drocelle yagize ati “Bikiramariya? Njye nzamugwa inyuma, ni umubyeyi udukunda kandi uduhora hafi, mu burwayi abanjye bose ndamubatura, akababumbatira mu biganza bye.

Akomeza agira ati “Icyo namutura nagira nti, mubyeyi utadutererana mu makuba tugahora hamwe mu mahoro, turakwinginze ngo ukomeze ube mu byicaro byawe, bibe ibyicaro byinshi. Warankunze unkunda muri byose, ndashaje ariko ndacyafite umugabo n’urubyaro, mubyeyi udusabire”.

Abakirisitu bari benshi mu muhanda Musanze-Butaro
Abakirisitu bari benshi mu muhanda Musanze-Butaro

Abo baturage bari bishimye cyane bagendaga mu muhanda babyina banaririmba indirimbo zisingiza umubyeyi Bikiramariya, bituma abatwara imodoka bitaborohera gutambuka kuko ibyishimo byabarengaga bakuzura umuhanda wose.

Harerimana Félicité we yagize ati “Mureke twishime uyu munsi ntusanzwe ni akarusho kuri twese no ku mubyeyi wacu, ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya biraduhindura ukwizera n’ukwemera kwacu kukiyongera.Uyu mutambagiro turimo ni uwo kwereka isi yose ko dukunda Bikiramariya, dore n’imodoka zahagaze ngo umubyeyi atambuke.

Ni ibyishimo bikomeye, ningera mu rugo ndatumira abaturanyi dusangire, umubyeyi se hari icyo namuburana?”.

Nyiragasigwa we yagize ati “Mvuye mu Misa, Umubyeyi wacu Bikiramariya arantumye ngo ntacyo muzamuburana ngo mumwizere ntacyo muzaba. Uyu ni umunsi wo kwemera no kwizera tugakunda abana bacu na buri wese nk’uko Bikiramariya adukunda.

Ubutumwa bw’uyu munsi ni ukureka irari ry’isi tugakurikira Yezu Kirisitu na Bikiramariya”.

Kanyana Sousane ngo wamenye Bikiramariya akiri uruhinja agira ati “Bikiramariya ashushanya ubuzima bw’isi kuko ni umuntu wahaye urumuri isi iva mu mwijima. Iyo umuntu amukurukiye inzira ze zihora zitunganye, akakuganisha mu cyiza akurinda inzira z’ikibi, icyo kunywa no kurya mu rugo biriyo byinshi kuko Mama araduha kandi tunyurwa n’ibyo aduhaye”.

Kanyana yavuze ku mwambaro w’ubururu yari yakenyeye agira ati “Umwambaro w’ubururu n’umweru kuri Bikiramariya ni umwambaro yahisemo ngo ube ikimenyetso cy’abamukunda bikababera intwaro y’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Kuba nambaye ayo mabara bivuga urukundo mfitiye umubyeyi Bikiramariya”.

Kanyezamu Charles umu Catéchiste wo muri Paruwasi ya Ruhengeri, umwe mu bari bayoboye uwo mutambagiro, avuga ko kuba bahisemo kwizihiza Asomusiyo muri uwo mutambagiro ngo ni uguha icyubahiro Bikiramariya no gusubiza ishusho ye aho yateguriwe.

Agira ati “Mu gihugu cyacu hari ahantu haba harateguwe hari amashusho y’Umubyeyi Bikiramariya, bityo rero hari ahantu hitwa muri Sicursale ya Cyuve hateguriwe kujya ishusho ya Bikiramariya. Twahisemo kuri uyu munsi gukora uyu mutambagiro wo kujyana ishusho ya Bikiramariya aho hantu yagenewe nk’umunsi twemera ko udasanzwe.

Yavuze kandi ko Bikiramariya nk’Umwamikazi wabaye inzira yo gucungura abantu abyara Yezu Krisitu, ngo mu buryo buciriritse yapfuye ntiyajya mu gitaka, ahubwo yagiye kubana n’umwana we Yezu Krisitu mu ijuru.

Kanyezamu avuga ko abakirisitu bahamagarirwa kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya, kugira ngo bazabone ubugingo bw’iteka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Buriya kuba utabizi niyompamvu ugomba guceceka ukareka guca imanza,korera ijuru wemere kristu yesu wazutse.ibyo birahagije kuruta kuvuga ibyo utazi.banza wowe ubwawe witunganye werere bagenzi bawe nabo mubana imbuto. Ibindi ntacyo bitanga!

Venuste Achile yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

Rwose bantu dusenga,ndabasabye munsubize.Ndagirango twungurane ibitekerezo nk’abakristu. Baliya bantu bikoreye iki? Ni Maliya cyangwa ni ibumba?Imana itubuza Idolatry.Twibuke ko Abayahudi bageze mu butayu,nabo bakoze ikintu bakita imana yabo Yehova!!! Kandi nabo ntabwo bemeraga ko ari icyo kibumbano basenga!!!Babyitaga imfashanyigisho nkuko n’aba bavuga.Tuvugishe ukuri,bible ivuga ko Imana ari umwuka kandi tugomba kuyisenga mu mwuka.Nukuvuga nta kintu tureba.Byaba ikibumbano cyangwa ishapule.Bakristu,tujye twumvira ibyo bible ivuga.Itubuza kubumba cyangwa kubaaza ikintu tugamije kugikoresha mu masengesho.Ngo nitwanga,tuzarimbukana nacyo ku munsi w’imperuka.Soyons logique.

kimenyi alphonse yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ariko rero,bible idusaba gushishoza mbere yo kwemera ibintu.Kubera ko muli Matayo 15 umurongo wa 9,havuga ko uba uta igihe,iyo usenga mu buryo budahuje nuko bible ivuga.Ese koko Maliya yagiye mu ijuru afite umubiri n’amaraso?Ese koko yagiye mu ijuru le 15 August? Nta hantu na hamwe tubisoma muli bible.Nkuko History ibyerekana,ni Gatolika yashyizeho uyu munsi,mu kinyejana cya 8 nyuma ya Yezu.Ikindi kandi,bible isobanura neza yuko Umubiri n’amaraso bidashobora kujya mu ijuru.Byisomere muli Abakorinto ba mbere,igice cya 15,umurongo wa 50.Niba dushaka ko Imana itwemera ikazaduha paradizo,tujye dusenga dukurikije bible,aho gukurikiza "human traditions".Tujye tumenya ko Imana ishobora byose atari Yezu.Muli Yohana igice cya 14 umurongo wa 28,Yezu ubwe yivugiye ko SE amuruta.Ikindi kandi,nkuko Abakorinto ba mbere igice cya 2 umurongo wa 5 havuga,uwo twambaza ngo tugere ku Mana,ni "Yezu wenyine".Haravuga ngo "Jesus is the only Mediator between God and men",not Mary.Niba koko dushaka kuba "abakristu nyakuri",tujye twiga Bible,aho gupfa kwemera ibyo batubwiye mu nsengero.

hitimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka