Umusore w’imyaka 18 yahohotewe n’ingabo za Kongo
Umusore w’Umunyekongo w’imyaka 18 y’amavuko witwa Patrick Cyubahiro yahohotewe n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bamushinja kuba Umututsi ukomoka mu Rwanda.
Uyu musore ufite ibisebe by’inkoni ku mubiri bigaragara ko yahohotewe yageze ku mupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma tariki 01/07/2012 avuye i Burungo mu gace ka Masisi.
Cyubahiro asobanura ko amaze guhohoterwa n’abo basirikare inshuro ebyiri. Ku nshuro ya mbere Imana yakinze ukuboko kuko abasore bari bahunganye bavana i Masisi babicishije udufuni bakabajugunya mu mugezi witwa Gihira utemba ugwa mu kiyaga cya Kivu. We yakijijwe n’umwe mu basirikare wavuze ko amuzi baramureka asubira iwabo.
Ku nshuro ya kabiri ubwo yageragezaga guhungira mu Rwanda yafashwe n’abasirikare ba Kongo mu masaha ya saa kumi tariki 01/07/2012 ku Mugunga, bamujyana munsi y’ikibuga cy’indege cya Goma maze bamusimburanaho baramukubita ari ko banamubwira amagambo y’ubutumwa ashyira abo mu Rwanda nagerayo.
Yagize ati “genda ubwire ab’iwanyu mu Rwanda ko isaha n’isaha twebwe tuzaza kubatera. Nta Mututsi uzongera kunyura hano.”
Patrick yabanje kubonana n’abaganga ngo avurwe mbere yo kujyanwa mu nkambi ya Nkamira irimo abandi Banyekongo bahunze umutekano muke n’ihohoterwa ribakorerwa.
Uyu musore si we wa mbere uhohotewe n’abasirikare ba Leta ya Kongo azira kuba avuga Ikinyarwanda kuko inkambi ya Nkamira yakira impunzi z’Abanyekongo ziri hagati ya 200 na 500 ku munsi.
Mu kwezi gushize, Abanyarwanda 11 bahohotewe n’abasirikare ba Kongo babashinja ko bakorana n’umutwe wa M23 nyamara bari basanzwe bakorera ubucuruzi bwabo i Goma bagatanha i Rubavu mu Rwanda.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aimable, uragaragaza uwo uriwe kuko ntaho utaniye nabo bagizi nabi. Ngwigihugu cyabandi, urinjiji cyane nkuko wabivuze ntuzi ibiri kubera kwisi.
ariko mwagiye mutubwira ibifite akamaro kongo kongo koko abanyarwanda mubona turi injiji cyaneeeeeeeeeeeee none se muraneka igihugu cyabandi kubera iki izo ni ingaruka tu!