Umusore ufite ubumuga bwo kutabona urangije kwiga ubudozi arasaba abandi gutinyuka

Urugaga rw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), rurasaba abantu bafite ubumuga by’umwihariko abatabona, kwihatira kwiga imyuga kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa RUB, Kanimba Donatille, avuga ko iyo abafite ubumuga bigunze, baba bari kurushaho kwishyira mu ihezwa rikunze kubakorerwa, mu gihe nyamara abatinyutse bakagana amashuri y’imyuga bagaragaza icyizere cyo kwiteza imbere.

Urugero ni uwitwa Niyotwizera Olivier urangije kwiga kuboha imyambaro itandukanye mu budodo. Yatangiye guhuma amaso afite imyaka itandatu, akaba yari amaze imyaka 15 yivuza, ariko uburwayi bwanze gukira ahubwo arahuma burundu.

Niyotwizera avuga ko ubumuga bwo kutabona bwatumye acikiriza amashuri kuko yageze gusa mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, kubera ko yiganaga n’abana babona we atareba bituma abura umwarimu umwitaho ahagarika amasomo.

Agira ati “Nta nyandiko y’abatabona yabaga ihari, niganaga n’ababona, byansabaga gutera itafari ku kibaho nkicaraho nabazwa ikibazo nkajya mpita mpaguruka njya ku kibaho bikangora, kwicara mu rugo utabona bitera kwiheba ariko ubu mfite icyizere cyo gutangira umwuga w’ubudozi”.

Avuga ko nyuma yo kurangiza amasomo yahawe imashini iboha imipira n’indi myambaro mu budodo, akaba agiye gushakisha uko yiteza imbere kandi akita no kuri bagenzi be bafite ubumuga batagize amahirwe yo kwiga imyuga.

Umubyeyi wa Niyotwizera wamuvuje igihe kirekire ariko ntakire, avuga ko yanenwaga ngo yabyaye ‘impumyi’ ntacyo izamumarira, ariko ubu atangiye kugira icyizere cy’uko umuhungu we agiye kugira ubuzima bwiza.

Agira ati “Narabanje nkajya muvuza biranga, umwana akambwira ngo arambiwe kujya kwivuza adakira ngo hatagira umuseka, icyakora ntabwo nigeze nkomeretswa n’ibyo nabwirwaga kuko numvaga ko niba ari umusaraba Imana yampaye ntawinubira. Ubu ngize amahirwe abonye imashini, agiye kubyaza umusaruro amasomo yize”.

Umukozi w’ibitaro by’amaso mu ishami ry’amaso, John Muhayimana, avuga ko ubusanzwe ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, ariko abadakize bagaherekezwa mu buzima ari na yo mpamvu bohereza abakiri bato kwiga imyuga kugira ngo bazakomeze bigirire akamaro.

Muhayimana avuga ko bishyurira abakiri bato bakajya kwiga imyuga iyo kubavura binaniranye
Muhayimana avuga ko bishyurira abakiri bato bakajya kwiga imyuga iyo kubavura binaniranye

Agira ati: “Hirya yo kuvurwa ntibakire baba bagomba guherekezwa kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigirira akamaro no kukagirira Igihugu aho kukibera umutwaro, ahubwo bakaba ibisubizo kuko n’ubwo bitoroshye dushakisha ubushobozi bukenewe ngo abo bana bige”.

Abarangije imyuga bahabwa ibikoresho bibafasha gutangira kwiteza imbere, ari na yo mpamvu bahawe imashini ziboha, n’ubudodo bwo gutangiza, mu gihe umwe wize gusudira we yahawe imashini zisudira.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Akarere kashyizeho gahunda yo gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere, kandi bigakorwa mu buryo budaheza kugira ngo na bo bakirwe mu muryango nyarwanda, kandi bagire uruhare mu gufatanya n’abandi mu iterambere.

Kayitare avuga ko bazakomeza kwita ku burezi bw'abafite ubumuga kugira ngo barwanye ihezwa ribakorerwa
Kayitare avuga ko bazakomeza kwita ku burezi bw’abafite ubumuga kugira ngo barwanye ihezwa ribakorerwa

Agira ati “Twabashishikarije kwishyira hamwe mu bimina byo kubitsa no kwizigamira, ariko ugasanga hari aho bashaka kwivangura n’abandi, nyamara abafite ubumuga iyo bakoranye n’abandi nibwo baba bagize uruhare mu kurwanya ihezwa, kandi iyo bahejwe ibyo bashoboye gukora biba bibuze”.

Akomeza avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu burezi budaheza ku bana bavukana ubumuga butandukanye, ariko n’abamaze kubukurana bakitabwaho bafashwa kwiga imyuga n’ibindi bashoboye gukora.

Amaze amezi umunani yiga kuboha ibintu bitandukanye
Amaze amezi umunani yiga kuboha ibintu bitandukanye
Niyotwizera na bagenzi be bashyikirijwe imashini zo kuboha imipira
Niyotwizera na bagenzi be bashyikirijwe imashini zo kuboha imipira
Abafite ubumuga bwo kutabona bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi
Abafite ubumuga bwo kutabona bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka