Umusore n’inkumi bafashwe bagiye gusezerana kwa Padiri

Mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye, umusore n’inkumi bagiye gusezerana kwa padiri, ubuyobozi burabafata bubagaragariza ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Abo ni umuveterineri wigenga ukorera mu Murenge wa Rusatira n’umukobwa biyemeje kurushingana, banze kubana batabanje guhabwa umugisha imbere y’Imana. Kuri Paruwasi ya Kiruhura ni ho bari bagiye gusezeranira.

Abatuye i Rusatira dukesha aya makuru bavuga ko ubu bukwe bwari bwatashywe n’abantu babarirwa mu munani. Abageni kandi ngo bari bagiye kwaka umugisha w’Imana gusa, nta misa isanzwe y’ubukwe yari iteganyijwe.

Bivugwa ko abasaza bari batashye ubu bukwe banyuze ku bapolisi bambaye neza, bababajije aho bagiye bavuga ko bagiye mu birori. Aba ngo ni bo batumye inzego z’ubuyobozi zikurikirana.

Abari batashye ubukwe na padiri bose ngo barafashwe bajyanwa ku Murenge wa Rusatira, bagaragarizwa ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hanyuma barabareka barataha.

Icyakora ngo n’ubwo baretswe bagataha, barakomeza gukurikiranwa ku bwo kurenga ku mabwiriza nkana, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Agira ati “Barakomeza gukurikiranwa kuko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza”.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ntaho yemerera abantu gusezeranira mu nsengero. Ahubwo avuga ko insengero zifunze. Anavuga kandi ko ishyingirwa imbere y’ubuyobozi ryemewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Reka tugere mu kwa munani bamwe bazahunga mu nsengero kubera izo nkoko n amafaranga baka ababagana ngo babakorere iyo mihango y ubukwe.Kera abanyarwanda ntibashyingirwaga se?Ibi by abakoroni bigiye guhindukamo ubujura bukomeye.Icyo nemera ni uko Imana ibaho gusa uhereye kuri so na nyoko ibindi ni iba ba gashakabuhake.

BazikiHassan yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

ariko Jonathan ndabibona kuri umuhamya wa Yehova ariko mbona ubu buryo wahisemo bwo kubwiririza hano ndetse no kumenyekanisha imyizerere yawe atari bwiza, kuki ucira imanza abo mudahuje ukwemera ukerekana ko buri gihe ari wowe ufite ukuri, mpora mbona comments zawe hano, ukwiye kumenya ko buri wese afite imyizerere ye ntabwo abantu bose bareyeho kuba abahamya ba yehova icyo mugomba kukimenya, niyo mpamvu jyewe ntajya nkunda imyitwarire yanyu no guhora mwumva ko abantu bose bazarimbuka uretse mwebwe, mu madini atandukanye harimo abantu bakunda Imana kdi bakayizera ndetse bakabaho mu buryo buhuje n’imyizerere yabo kimwe nuko harimo nabatabikora. kdi aho mu bahamya naho barahari ndetse benshi babandi babwiriza abantu ariko ugasanga imibereho yabo iri miibi pe, ari inkozi z’ibibi, ndabazi bameze batyo.!ubwo rero ntukajye wirirwa ucira abantu imanza. abahamya rwose uwo muco murawugira kdi simwiza mubwira abantu bosee ko bayobye uretse mwebwe.

Jeje yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Nimba 15 bemewe guhulira ku murenge basezerana, ubwo se 8 balikumwe na padili muli chapelle bitwaye iki?
Ntanubwo bageze kuli 15!
Ndumva ubutegetsi bulimo kurenganya padili n abantu bali bahuye.

Mana yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ntangazwa muri iki gihe nabahakana Mana bashingira ku kantu gato bagasabya abakozi b’Imana. Cyakora icyo nabonye nuko igihe kigera bene abo Imana ubwayo ikaba ariyo ibihanira. Niba wemera ko Imana yasezeranije Adamu na Eva muri Eseni, Kandi ukaba wemera ko Imana ikorera mu itorero ryayo muri iki gihe, kuki urwana no kugira ishyaka ryo gusebya abakozi bayo ? Niba wemera Imana ukwiye no kwemera abo yatumye aribo bayobozi n’umuryango wayo ariwo torero na Kiliziya. Niba kandi udashaka kubyumva, wowe birekere ababyumva nawe ugumane ibyo wumva kuko buri wese azagororerwa bikwiranye nibyo yakoze.

Jonathan yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

@ Jonathan,urashaka kutwemeza ko Imana ariyo ishyiraho Pastor na padiri.Rekeraho.Uko bajyaho twese turabizi.Pastors benshi bajyaho babanje gutanga ruswa.Naho kuri padiri,abanza kwiga Seminari.Ni ishuli nk’ayandi kandi si Imana irishyiraho.

murekezi yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ntangazwa muri iki gihe nabahakana Mana bashingira ku kantu gato bagasabya abakozi b’Imana. Cyakora icyo nabonye nuko igihe kigera bene abo Imana ubwayo ikaba ariyo ibihanira. Niba wemera ko Imana yasezeranije Adamu na Eva muri Eseni, Kandi ukaba wemera ko Imana ikorera mu itorero ryayo muri iki gihe, kuki urwana no kugira ishyaka ryo gusebya abakozi bayo ? Niba wemera Imana ukwiye no kwemera abo yatumye aribo bayobozi n’umuryango wayo ariwo torero na Kiliziya. Niba kandi udashaka kubyumva, wowe birekere ababyumva nawe ugumane ibyo wumva kuko buri wese azagororerwa bikwiranye nibyo yakoze.

Jonathan yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?
Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Uvuze ukuri kuzuye

Kubwimana Eva regine yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka