Umusirikare wa Uganda wari wafatiwe mu Rwanda yasubijwe igihugu cye

Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umusirikare wayo witwa Pvte BALUKU Muhuba, wafatiwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Cyanika tariki 12 Kamena 2021.

Ni umuhango wabereye ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, aho uwo musirikare yemera ko yakoze amakosa ubwo yari mu kazi yari yoherejwemo aburanye na bagenzi be, yisanga yarenze umupaka yageze mu Rwanda.

Ibikoresho yafatanywe birimo imbunda nini n’ishene y’amasasu, indebakure n’ibindi aho mu muhango wo kumushyikiriza Leta ya Uganda yemeje ko mu gihe amaze mu Rwanda yafashwe neza.

Cpt Peter Mugisha, uhagarariye Umukuru w’igihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro (Kisoro Residence District Comissioner) yasabye imbabazi Leta y’u Rwanda avuga ko ibyabaye umusirikare wayo akavogera ubutaka bw’u Rwana, ari ikosa ariko yizeza abahagarariye Leta y’u Rwanda ko iryo kosa ribaye ubwa nyuma ritazongera kubaho ukundi.

Ashimira Leta y’u Rwanda uburyo yafashe neza uwo musirikare, avuga ko imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi izakomeza.

Ni umuhango wasojwe no gushyira umukono ku nyandiko zemeza ko impande zombi zahererekanyije uwo musirikare, habaho n’igikorwa cyo guhererekanya uwo musirikare wijeje ubuyobozi bw’ingabo mu gihugu cye ko icyaha yakoze atazacyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbx leta yurwanda dukomeje kuyishima ndi skl ikagyayi

magnifique irabaruta yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka