Umusirikare wa Congo yarashwe arapfa nyuma yo gutera mu Rwanda

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utaramenyekana umwirondoro, mu masaha ya saa mbiri yinjiye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, arasa ku bapolisi b’u Rwanda, nyuma na we araraswa ahita apfa.

Amakuru Kigali Today yahawe n’abakora ku mupaka bavuga ko uyu musirikare wa FARDC yatunguye abakora ku mupaka arasa.

Uyu ati "Byadutunguye, twumvise amasasu menshi araswa abantu bariruka, ariko yaje kurasirwa mu Rwanda imbere yaho abantu basakirwa."

Amafoto y’umusirikare wa FARDC agarahaza ko yaguye muri metero zirenga 20 ku butaka bw’u Rwanda, ndetse ari ahakoreshwa n’ibyuma bifata amashusho (Camera).

Iraswa ry’uwo musirikare wa RDC, ryanemejwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), mu itangazo zasohoye ibyo bikimara kuba, bunemeza ko hari abapolisi babiri b’u Rwanda bakoretse.

Inzego zitandukanye z'umutekano zaje kureba iby'icyo kibazo
Inzego zitandukanye z’umutekano zaje kureba iby’icyo kibazo

Iryo tangazo rivuga ko uwo musirikare yambutse umupaka, yinjira ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 atangira kurasa inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage bambukaga umupaka.

Rivuga ko umupolisi w’u Rwanda uri mu kazi, yahise arasa uwo musirikare mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abari bibasiwe, akaba yaguye mu metero 25 ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

Umusirikare wa FARDC yarashe mu Rwanda mu gihe imvugo zihembera urwango ku Banyarwanda, zikomeje gukwirakwira muri RDC, ndetse hari n’amashusho agaragaza abavuga Ikinyarwanda bahohoterwa.

Aho uwo musirikare yarashe acyinjira mu Rwanda
Aho uwo musirikare yarashe acyinjira mu Rwanda

Saa sita n’igice abasirikare ba EJVM baje kureba ibyabaye, inzego z’umutekano z’u Rwanda akaba arizo zeretse abasirikare ba EJVM n’ingabo za FARDC uko byagenze. Umupaka muto ubu nturimo gukoreshwa, nta bantu bambuka.

Abaturage mu mujyi wa Goma baherutse kwigaragambya bavuga ko barimo gushyigikira ingabo za FARDC, ari ko batera amabuye mu Rwanda ndetse basahura amaduka y’Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma.

Imirwano ihuje M23 n’ingabo za FARDC irakomeje mu bice bitandukanye muri Rutshuru, tariki 16 Kamena 2022, imirwano yarimo ibera ahitwa Rwankuba yerekeza i Rutshuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

INGABO,ZURWANDA.ZIRASHOYE

I.PRINCE yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Abakongomani bahisemo kwiyahura ku Rwanda? Uwapanze iyi deal aciye morale FARIDESE.
Bagiye gukomeza gutinya RDF kuko baziko irasa ku jisho

mukota yanditse ku itariki ya: 17-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka