Umushyikirano waciye amarenga y’ibizava mu matora ya Perezida
Umuturage witwa Nyiramahoro Theopista wari witabiriye inama ya 14 y’Umushyikirano, yijeje Perezida Kagame kuzatora neza mu mwaka wa 2017, abandi barabyemeza.

Nyiramahoro utuye mu Karere ka Kirehe, yishimira ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame ngo bwamukuye ku gucuruza ubunyobwa, ubu akaba ari umuhinzi w’ikawa uhagarariye abandi mu gihugu.
Yagize ati “U Rwanda twifuza nk’abagore, hari uwo dukunda kandi tugifitiye icyizere, dushaka no gukomeza kubishinga itariki ya 04 y’ukwezi kwa munani mu mwaka utaha, simvuga byinshi!”


Abari bari mu mushyikirano bose bamuhaye amashyi.
Umusangiza w’amagambo mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Guillaume Serge Nzabonimana, yahise agira ati “Iri jambo ‘tuzahitamo neza’, arisangiye na benshi.”
Ibi birajyana no kuba umubare munini w’Abanyarwanda warasabye ko itegeko nshinga rihinduka. Bakaba baranabihamije batora "Yego" muri Referendum.
Inama y’Abaministiri idasanzwe iheruka guterana yemeje ko itariki ndakuka y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ari 4 Kanama 2017, mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga bo bazarara batoye ku itariki 03 Kanama.

Inama y’umushyikirano ya 14 yabereye muri Kigali Convention Center, yagize umwihariko wo kwitabirwa hifashishijwe n’ikoranabuhanga ku buryo n’abantu bari kuri masite atandukanye bayikurikiranye.
Hari abari kuri Stade Amahororo, abari i Gicumbi, abari Rusizi, i Muhanga n’abari i Kayonza.
Ohereza igitekerezo
|
NAJYENDABYISHIMIYE
kaminuza yu RWANDA rwose ubu ibintu byabaye ibubazo stage harubwo abantu bazagwayo pe ibaze kumara amezi angahe ufashwa na living allowance kdi bibabisaba kujya mu ntara kdi tuzakwiga ntabundi bufasha twabona bamwe ubundi stage ikabiha ubu Hari nabataraza kdi ibuzamini biri hafi .nukuri aho kugirango tugweyo bazayikureho or baduhe ubufasha.
umunyeshuri muri kaminuza yu Rwanda UR ishami ryubuvuzi
ubuyobozi bwiza n’iterambere
mwatubwira igihe abanyeshuri bazafungurira igihembwe cyambere cyamashuri mumwaka wa 2017
ishusho yaho ugana igaragazwa nibikorwa.
mwatubariza ukuntu abantu twiga mu Iyakure mucyahoze ari k.i.e A1 imaze imyaka itanu twiga tutayirangiza kd dukeneye gufasha byisumbuye abo tirera,tukaniteza imbere.mutubarize
ubuyobozi bwiza = iterambere rirambye.
Ndi alias, nabazaga kukibazo kijyanye na Bacunga gereza bemerewe kongererwa umushahara ariko bakaba bamaze amezi arenga atanu batarawuhembwa kandi waremejwe ninama y,Abaministre kandi nabo bari munzego zumutekano ka RDF cyangwa Police zishimwa namahanga.murakoze mutubaerize icyo kibazo kuko tubona bidasobanutse nkuko president wacu atabikunda