Umushyikirano: Inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko batewe impungenge n’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku buryo bifuza ko byakongera guhabwa umurongo mu mushyikirano wa 19.

Abantu batewe impungenge n'urubyiruko kuko rumaze kubatwa n'ibisindisha
Abantu batewe impungenge n’urubyiruko kuko rumaze kubatwa n’ibisindisha

Biteganyijwe ko i Kigali hazateranira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, guhera ku wa Kabiri tariki 23 kugera 24 Mutarama 2024, aho bimwe mu bizitabwaho by’ingenzi biza ku isonga harimo kurebera hamwe aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye.

Mu myanzuro 13 y’inama y’Igihugu y’umushikirano ya 18 yabaye muri Gashyantare 2023, uwa 12 wavugaga ko bagomba guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, aho by’umwihariko igika cyawo cya gatatu cyavugaga ko bagomba kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwiza n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’icya kane kivuga ku gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga, kimwe n’ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ikibazo cy’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi kinagaragarira muri raporo zitandukanye zigaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biri henshi mu gihugu, bijyanye n’amateka cyanyuzemo n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Imibare y’ibitaro bya Caraes Ndera igaragaza ko mu 2022/2023 bakiriye abantu 95,773, mu gihe muri 2021/2022 bari 96,357, ugereranyije na 74,363 bari bakiriye muri 2020/2021.
Bamwe mu baturage bavuga ko ikibazo cy’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kimaze gufata indi ntera, kubera ko umubare utari muto w’abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 25 wamaze kubatwa nabyo.

Abo Kigali Today yashoboye kuganira na bo, batuye mu Turere twa Huye, Musanze, Bugesera ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bayitangarije ko ari ikibazo gikomeye cyugarije cyane urubyiruko, kuko hari n’abakurizamo ingeso zirimo ubujura, ubusambanyi, no kwiyahura kuko abenshi baba ari abashomeri.

Hassan Nshimiyima wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu bisindisha n’ibiyobyabwenge giteye impungenge muri iki gihe.

Ati “Inzoga zariyongereye cyane mu rubyiruko, hari izo bita Dunda ubwonko, inzagwa baba bita ngo ni Umuneza, urubyiruko nirwo rubyivurugutamo cyane, ibiyobyabwenge nabyo babyishoramo cyane, tugereranyije n’imyaka yashize ubona byariyongereye, mbere ntabwo wababonaga, ariko wumve ko ubu nta n’ubwoba bakigira, kuko ubageraho rwose bakihagararira, ku buryo abo dufite barambura bakaniba, abo bita abamarine bo urahita bagahita bagufunga kaci, (Catch), bakakwambura.”

David Rogers wo mu Karere ka Musanze, avuga ko ibijyanye n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko birimo kwiyongera cyane.

Ati “Jye mbona biri hejuru cyane, iwacu nabonye n’abakobwa basigaye barasaze ukuntu, wagira ngo abantu bose bagize ihungabana, sinzi ikibazo cyabaye muri iyi minsi, urubyiruko rwijanditse cyane mu biyobyabwenge, itabi, inzoga, n’abatarabinywaga urabona barimo ku byinjiramo, byabaye byinshi sinzi uko nabivuga, kuko Musanze isigaye iteye ubwoba, harimo icyitwa Mugo cyane, abana benshi barashize.”

Iby’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, binashimangirwa na raporo zitandukanye z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zigaragaza ko 70% by’abagana ibitaro bya Caraes Ndera ari urubyiruko.

Imibare ya RIB igaragaza ko muri 2018/2019 abakurikiranyweho icyaha cyo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, bari 6067.

Muri 2019/2020 iyo mibare yarazamutse igera 6759, mu gihe muri 2020/2021 bagabanutse bakagera kuri 5733, bongera kuzamuka muri 2021/2022 bagera kuri 6608.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, umwaka ushize wa 2023 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ubukangurambaga burimo ubwo kurwanya inzoga by’umwihariko mu rubyiruko.

Ubwo yatangaga ubutumwa mu Ihuriro ry’urubyiruko ryahuriranye n’ubukangurambaga bwa #TunyweLess tariki 15 Ukuboza 2023, Madamu Jeannette Kagame, yavuga ko batakubaka Igihugu ngo hirengagizwe ubuzima bw’abagituye.

Yagize ati “Gukumira no kurandura burundu ikibazo cy’inzoga zikabije, ni ukurinda umutekano w’Umunyarwanda, umuryango we bwite ndetse n’umuryango mugari, ntabwo twakubaka Igihugu ngo twirengagize icyakwica ubuzima bw’abantu.”

Ubwo yari mu kiganiro Isesengura kuri RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yavuze ko bashyize imbaraga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, kuko iyo urangwamo amakimbirane, ariho hava ibibazo byinshi.

Ati “Kuyakumira n’inshingano dufite buri gihe, twatangiye ubukangurambaga bwo kugabanya ikoreshwa ry’inzoga cyane cyane mu rubyiruko, kubera ko inzoga zirarwangiza, twatangiye gahunda ya TunyweLess tuyigiramo uruhare mu buryo bunyuranye, tugerageza no gushyiraho uburyo bwo kugabanya amahirwe yo kurekura ibisindisha ngo bigere ku bantu benshi cyane, tugabanya amasaha yo ku bigurishaho”.

Akomeza agira ati “Nyuma ya saa saba z’ijoro twahisemo ko amaduka akingura atemerewe gutanga ibisindisha, tunashyiraho amabwiriza ajyanye no kubwira abantu bagurisha inzoga ko niba ubona umuntu yasinze ukamuha igisindisha uba ukora amakosa, harimo no gukumira ibiyobyabwenge, ku mipaka yacu twashyizeho uburyo bwo gukumira ibyinjira, cyane cyane ni kanyanga, urumogi n’ibindi bintu bitujuje ubuziranenge.”

Si mu Ntara gusa urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kubera ko n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko nubwo hari amasaha ntarengwa yashyizweho ku bakora ubucuruzi bw’inzoga, abenshi mu rubyiruko basigaye bakorera ibirori, aho baba ntacyo bikanga ko gishobora kuburizamo ibikorwa byabo.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka