Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yakiriwe na Papa i Vaticani
Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ari i Vaticani mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.

Mu mafoto yagaragaye ku rubuga rwa X rwa Kinyamateka, arerekana Musenyeri Ntivuguruzwa yicaranye na Papa Francis, mu rugwiro rwinshi n’akanyamuneza ku maso.
Musenyeri Ntivuguruzwa agiriye uruzinduko i Vatican, nyuma y’aho Papa Francis amutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ku itariki 02 Gicurasi 2023, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki 17 Kamena 2023.
Uwo mushumba yatowe nyuma y’uruzinduko rw’Abepiskopi bo mu Rwanda rwitwa Visit Ad Limina, bakoreye i Vaticani kuva ku itariki 06 kugeza ku itariki 11 Werurwe 2023.

Musenyeri Ntivuguruzwa, yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avukamo, aho yasimbuye Musenyeri Smalagde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Musenyeri Ntivuguruzwa yahoze ayobora Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), aho ubu riyobowe na Padiri Dushimimana Fidèle wahoze ari umuyobozi waryo wungirije ushinzwe amasomo, aho na we mu cyumweru gishize yagaragaye yasuye Papa Francis, dore ko na we ari i Vaticani ahari kubera inama ihuza abayobozi ba Kaminuza Gatolika ku Isi.

Ohereza igitekerezo
|