Umushoferi w’i Rusizi yishimiye gusubirayo nyuma y’amezi 6 acumbitse i Kigali
Uwitwa Hagenimana Gad yasize umugore n’abana i Rusizi tariki 21 Werurwe 2020, aza i Kigali atwaye abagenzi mu modoka, yari azi ko ahita asubira mu rugo rwe, ariko yongeye gusubirayo nyuma y’amezi atandatu kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020.

Hagenimana ni umwe mu Banyarusizi bacumbitse igihe kinini mu mateka yabo i Kigali, cyangwa Abanyakigali bacumbitse igihe kinini i Rusizi.
Yagize ati "Nta kindi gihe nibuka kirekire nigeze mara ntari kumwe n’umuryango wanjye, keretse muri Jenoside kandi icyo gihe nari nkiri umwana muto".
Hagenimana akomeza agira ati "Covid-19 tuzayibuka ndetse tuzabiraga n’abana bacu, kuko ni igihe cyari kigoye cyane cyo kwihangana, ntabwo byoroshye, umugore wanjye yarihanganye nanjye narihanganye kubera kwizera Imana, Yesu wenyine ni we wabinshoboje".
Uyu mushoferi ashimira Leta y’u Rwanda kongera kubakomorera kugenderana hagati y’Akarere ka Rusizi n’izindi ntara, ariko akanashimira ikigo akorera cya Alpha Express cyamuhaye ibimutunga n’ibitunga umuryango we muri aya mezi yose yari amaze adakora.
Hagenimana avuga ko ikoranabuhanga ryo kohereza amafaranga kuri telefone na ryo ryamufashije, akaba yibaza uburyo bari kuba babayeho iyo ritabaho.

Mukeshimana Alain Christian yavuye iwabo i Rusizi mu mwaka ushize aje i Rwamagana kwiga, yari kuba yarasubiye i Rusizi mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, ariko akato iwabo bari barashyizwemo ni ko kamutindije kugeza ubu.
Abitewe n’urukumbuzi, Mukeshimana yagize ati "Bibaye byiza imodoka yagenda nk’indege, abavandimwe n’inshuti,...ni amatsiko menshi pe, n’urukumbuzi rwinshi!"
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yongeye kwemerera abari i Rusizi kugenderana n’abo mu tundi duce tw’igihugu nyuma y’amezi atandatu, yateye abantu b’ibyiciro bitandukanye ibyishimo, barimo Abanyarusizi.

Mu bandi bakomorewe ibikorwa harimo abanyonzi b’amagare bemerewe gutwara abantu, ndetse n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zasubukuwe.
Mbarushimana Benjamin unyonga igare kuva i Nyabugogo werekeza mu nkengero zaho agira ati "Imbavu zari zarafatanye n’umugongo, batwibutse, ndashimira umubyeyi Paul Kagame."
Abanyonzi b’amagare n’ubwo basabwe kuba bambaye ingofero zabugenewe, bavuga ko nta mafaranga kuri ubu bafite yo kuzigura bitewe n’igihe kinini bari bamaze badakora.

Barasaba Leta kuzibasabira ubuyobozi bwa koperative bakoreramo kuko ngo buri munyonzi afitemo umugabane w’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 20.
Amashuri na yo azafungurwa mu byiciro guhera kuri kaminuza n’amashuri makuru mu kwezi gutaha k’Ukwakira, andi na yo akazagenda afungurwa nyuma.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza turishimye kubwuko twongeye kugira ikizere cyuko amashuri yafungurwa twesehamwe dukomeze incingano zokwirinda cvde 19