Umushoferi w’i Rusizi yishimiye gusubirayo nyuma y’amezi 6 acumbitse i Kigali
Uwitwa Hagenimana Gad yasize umugore n’abana i Rusizi tariki 21 Werurwe 2020, aza i Kigali atwaye abagenzi mu modoka, yari azi ko ahita asubira mu rugo rwe, ariko yongeye gusubirayo nyuma y’amezi atandatu kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020.
- Hagenimana Gad avuga ko ataherukanaga n’umuryango we kubera ingamba zo kwirinda COVID-19
Hagenimana ni umwe mu Banyarusizi bacumbitse igihe kinini mu mateka yabo i Kigali, cyangwa Abanyakigali bacumbitse igihe kinini i Rusizi.
Yagize ati "Nta kindi gihe nibuka kirekire nigeze mara ntari kumwe n’umuryango wanjye, keretse muri Jenoside kandi icyo gihe nari nkiri umwana muto".
Hagenimana akomeza agira ati "Covid-19 tuzayibuka ndetse tuzabiraga n’abana bacu, kuko ni igihe cyari kigoye cyane cyo kwihangana, ntabwo byoroshye, umugore wanjye yarihanganye nanjye narihanganye kubera kwizera Imana, Yesu wenyine ni we wabinshoboje".
Uyu mushoferi ashimira Leta y’u Rwanda kongera kubakomorera kugenderana hagati y’Akarere ka Rusizi n’izindi ntara, ariko akanashimira ikigo akorera cya Alpha Express cyamuhaye ibimutunga n’ibitunga umuryango we muri aya mezi yose yari amaze adakora.
Hagenimana avuga ko ikoranabuhanga ryo kohereza amafaranga kuri telefone na ryo ryamufashije, akaba yibaza uburyo bari kuba babayeho iyo ritabaho.
Mukeshimana Alain Christian yavuye iwabo i Rusizi mu mwaka ushize aje i Rwamagana kwiga, yari kuba yarasubiye i Rusizi mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, ariko akato iwabo bari barashyizwemo ni ko kamutindije kugeza ubu.
Abitewe n’urukumbuzi, Mukeshimana yagize ati "Bibaye byiza imodoka yagenda nk’indege, abavandimwe n’inshuti,...ni amatsiko menshi pe, n’urukumbuzi rwinshi!"
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yongeye kwemerera abari i Rusizi kugenderana n’abo mu tundi duce tw’igihugu nyuma y’amezi atandatu, yateye abantu b’ibyiciro bitandukanye ibyishimo, barimo Abanyarusizi.
- Hari na bagenzi ba Hagenimana bakorera ibindi bigo bitwara abagenzi bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo
Mu bandi bakomorewe ibikorwa harimo abanyonzi b’amagare bemerewe gutwara abantu, ndetse n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zasubukuwe.
Mbarushimana Benjamin unyonga igare kuva i Nyabugogo werekeza mu nkengero zaho agira ati "Imbavu zari zarafatanye n’umugongo, batwibutse, ndashimira umubyeyi Paul Kagame."
Abanyonzi b’amagare n’ubwo basabwe kuba bambaye ingofero zabugenewe, bavuga ko nta mafaranga kuri ubu bafite yo kuzigura bitewe n’igihe kinini bari bamaze badakora.
- Abagenzi bazindukiye muri Gare nyuma y’uko ingendo zihuza Kigali n’Intara zikomorewe
Barasaba Leta kuzibasabira ubuyobozi bwa koperative bakoreramo kuko ngo buri munyonzi afitemo umugabane w’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 20.
Amashuri na yo azafungurwa mu byiciro guhera kuri kaminuza n’amashuri makuru mu kwezi gutaha k’Ukwakira, andi na yo akazagenda afungurwa nyuma.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza turishimye kubwuko twongeye kugira ikizere cyuko amashuri yafungurwa twesehamwe dukomeze incingano zokwirinda cvde 19