Umushoferi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga arasaba kwemererwa gutunga Perimi yo mu Rwanda

Rwaka Parfait ni Umunyarwanda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari umushoferi utwara imodoka ukora mu muryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf - RNUD).

Rwaka Parfait avuga ko amaze imyaka 24 atwara imodoka
Rwaka Parfait avuga ko amaze imyaka 24 atwara imodoka

Rwaka avuga ko amaze imyaka 24 atwara imodoka, uruhushya rwo gutwara imodoka (perimi) akaba yararuherewe muri Uganda aho yabaga.

Ubwo yashakaga guhinduza perimi yaboneye muri Uganda ngo atunge iyo mu Rwanda, ngo yagiye kenshi kubisaba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), ariko bamubwira ko bidashoboka.

Ngo bamubwiye ko kuba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga itegeko ritamwemerera gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.

Ati “Bambwiye ko perimi yanjye batayihindura inyarwanda, numva ncitse intege cyane. Ndubatse, mfite urugo, nkeneye kurya, nkeneye aho gutura, nkeneye kwita ku bana nkabajyana mu ishuri nifashishije akazi k’ubushoferi.”

Yongeyeho ati “Ahandi abatumva batanavuga baratwara, ariko twebwe bakatubwira ko itegeko rihari mu Rwanda rigenga amategeko yo mu muhanda ritatwemerera gutwara.”

Nubwo itegeko ritabyemera ariko, Rwaka ntibimubuza gukora akazi ke k’ubushoferi mu Rwanda, kandi akagakora neza nk’uko abyivugira, ndetse bikemezwa n’abo bakorana atwara buri munsi.

Gusa ngo kugakora ariko adafite perimi yo mu Rwanda biramugora kuko bimusaba gushaka itike akajya muri Uganda guhinduza perimi ye kugira ngo yongererwe igihe, akagaruka akayifashisha mu kazi ke k’ubushoferi mu Rwanda.

Iyo ahagaritswe na Polisi bigenda bite?

Rwaka Parfait avuga ko hari igihe aba ari mu muhanda atwaye imodoka, umupolisi akamuhagarika akamusaba gushyira imodoka ku ruhande, agahagarara neza kinyamwuga, umupolisi akaza agatangira kugira ibyo amubaza, ariko uwo mushoferi agacira amarenga umupolisi amwereka ko atumva atanavuga mu buryo busanzwe.

Rwaka agaragaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baramutse bemerewe gutwara ibinyabiziga byabafasha mu mibereho, bakiteza imbere
Rwaka agaragaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baramutse bemerewe gutwara ibinyabiziga byabafasha mu mibereho, bakiteza imbere

Ngo umupolisi hari igihe abanza kubishidikanyaho, akamusaba perimi ye, akayimuha, yabona ari iyo muri Uganda akamureba akamubwira ko mu Rwanda iyo perimi itemewe, ndetse ko atemerewe gutwara ibinyabiziga.

Icyakora Umupolisi ngo hari igihe umutimanama we umwereka ko uwo mushoferi nta kosa afite, akamureka akagenda.

Ati “Imbogamizi iba uburyo nkoresha musobanurira, kuko Perimi mfite ni iyo muri Uganda kandi iremewe.”

“Turimo turasaba Leta y’u Rwanda ngo itwemerere gutwara ibinyabiziga kuko dufite ubushobozi bwo kubitwara nubwo hakiriho imbogamizi zo kuganira n’Abapolisi, ariko turabisaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turamwinginze ngo adufungurire amarembo nk’abandi.”

Hari abibaza niba imodoka imuturutse inyuma ayumva

Jean-Damascène Bizimana na we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba akorana na Rwaka Parfait mu muryango RNUD, yemeza ko umuntu ufite ubwo bumuga adakwiye kwimwa amahirwe yo gutwara ikinyabiziga.

Ati “Ubundi abantu batekereza ko tutumva baribeshya kuko ijambo kutumva ntaho rihuriye n’ugutwi. Kumva ni mu mutwe.”

“Nubwo amatwi yacu atabasha kumva, ariko mu mutwe wacu haracyakora. Dufite uburyo twumvamo dukoresheje amaboko. Iyo utubwiye ikintu mu marenga turacyumva kandi tukagishyira mu bikorwa. Iyo ubwiye umuntu ikintu agasobanukirwa akagishyira mu bikorwa, uwo muntu ni we uba wumva. Ariko twebwe ni iki mwatubwira tukananirwa kugikora? Ntacyo. Urugero abantu benshi barumva bagatega amatwi ariko ntibabikore. Abantu bumva neza ntibahari bajya bagonga kandi bafite amatwi? Ayo matwi ahubwo abateza ibibazo byo kwambaramo ibindi bintu by’umuziki bituma bakora amakosa mu muhanda.”

Rwaka yemeza ko gutwara imodoka abikora neza cyane, ibi bigashimangirwa n'abandi bamuzi
Rwaka yemeza ko gutwara imodoka abikora neza cyane, ibi bigashimangirwa n’abandi bamuzi

“Twebwe twumva dukoresheje amaso, tukareba mu ndorerwamo itwereka inyuma no ku mpande (rétroviseur), dufite amaboko n’amaguru kandi bikora neza. Rero kuba amatwi atumva si cyo kibazo.”

Si ubwa mbere abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko bakwemererwa gutwara ibinyabiziga mu Rwanda, gusa byakunze gusobanurwa ko bikirimo kwigwaho.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba kandi ko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa nk’izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda, ndetse rukigishwa mu buryo bwagutse, kugira ngo biborohere gusaba serivisi zitandukanye ndetse babashe no kuvugana n’aho bazisaba nta mbogamizi.

Rwaka asanga umuntu ufite ubumuga akwiye kugira uburenganzira nk'ubw'undi wese
Rwaka asanga umuntu ufite ubumuga akwiye kugira uburenganzira nk’ubw’undi wese
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ah ndumiwe pe sinzi impamvu abafite ubumuga bidakunda ndibaza umuntu umuntu ubonesha ijisho rimwe irindi rifite ikibazo yemerewe gutwara Kandi amaso yombi ariyo agomba kureba mu ndererwamo ibaze mbese uwo wijisho rimwe ahhhh mwagezuye neza nabafite ubumuga kutumva bagahabwa uburengazira bwo gukorera igihugu cyatubyaye nongeye nibaza ntazi impamvu ufite ubumuga bwingingo yamaguru yombi yemerewe gutwara Kandi Koko amaguru ntamaboko bisaba akazi arko utumva utavuga ufite mu mutwe humva neza ntiwemererwe aha nyabuneka muzehe wacu turabizi ko Ari umubyeyi igihe kizagera atwibuke ati rwose bariya Ni abantu nkabandi Ni bihagire umurimo

Dusabe yanditse ku itariki ya: 20-09-2023  →  Musubize

Nanjye mpora nibaza impamvu bavuga ngo nkatwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo ntitwemerewe gutwara ibinyabiziga ngo ntibishoboka

Niki gituma tutemererwa gutwara? Niba ari ikibazo cyo kutumva kuritwe si ikibazo.

Hari nabashaka guhabwa uburenganzira bwo gukorera igihugu ariko kugeza nubu nti barahabwa igisubizo rwose twe abafite ubumuga bwo kutumva turasaba nyakubahwa Perezida wa Repubulika yu Rwanda guha uburenganzira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Salvator yanditse ku itariki ya: 20-09-2023  →  Musubize

Rwose turabumva, ahubwo natwe dufitubumuga bwo kutabumva uko bigomba,ariko c?!nidukomeza gutya twagerahe koko?! tugomba kugira ibyo duhuriraho (standards)niba uwamwigishije atarabimusobanuriye nawe nubundi bumuga pe kdi sorry kuko nokutamenya cga kutiyakira nibwo bwaba ubumuga bubi

Twese turabumva yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Nibyo Koko nanjye ndabihamya cyane ko twebwe abafite ubumuga bakwiye guhabwa uburenganzira nkabandi,
Ikindi ntabwo ariwe wenyine utwara hari nabandi bameze nkawe Beshi kndi babishoboye

Nyakubawa perezida wacu mubyukuri ni mutunzirikane rwose tubaje kubona ubwo burere nkabandi

Murakoze

D’Amour yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka