Umushoferi ufashwe yaka amafaranga ashobora kutongera gutwara abagenzi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rusaba abakora ingendo mu modoka rusange mu mujyi wa Kigali, gutanga amakuru igihe cyose babonye imyitwarire itari iya kinyamwuga ku bashoferi.

Ni nyuma y’uko hari abagenzi binubira amafaranga basabwa na bamwe mu bashoferi kugira ngo babatwarire imizigo, mu gihe abagenzi baba bakwiye kwishyurira imizigo bakoresheje ikarita ya Tap&Go nk’uko bishyura ingendo zisanzwe.

Umwe mu bagenzi waganiriye na Kigali Today yagize ati “Ikarita nabonye idakunze gukora ku bintu by’imizigo, nk’ubu uyu muzigo mfite arambwira ati zana amafaranga 500, yewe hari n’udatinya kuguca igihumbi hakaba n’ubwo aguca 300, biterwa n’umuzigo ufite uko ungana, umushoferi arakubwira ati kozaho ikarita yawe ariko ay’umuzigo urayampa mu ntoki.”

N’ubwo hari bimwe mu bigo bitwara abagenzi, byemerera umugenzi kuba yakoza ikarita ku mashini akiyishyurira ubwe ndetse akanishyurira umuzigo we, ibi na byo bisaba ko umugenzi aba afite amakarita abiri, kuko iyo ikarita ikojejwe ku mashini rimwe, bisaba iminota itanu kugira ngo yongere ikureho andi mafaranga.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu muri RURA, Anthony Kuramba, asaba abagenzi kujya batanga amakuru igihe umushoferi abasabye amafaranga mu ntoki cg akagaragaza indi myitwarire mibi.

Ati “Ibintu byo kwakira amafaranga mu ntoki ntabwo byemewe, ahubwo bajye baduha amakuru dukurikirane tubahane, hari n’abajya bafotora bakatwoherereza ubutumwa umushoferi ari kwakira amafaranga cyangwa ari gutuka abagenzi.”

Kuramba avuga ko hari ibihano bikomeye ku mushoferi wese ufashwe asaba amafaranga umugenzi, birimo no kwamburwa burundu uburenganzira bwo gutwara abantu mu modoka rusange.

Ati “Twavuganye n’abakoresha babo, niba umushoferi bigaragaye ko afite iyo ngeso akaba adashaka no kuyicikaho, birashoboka ko twanamusabira kwamburwa uburenganzira bwo gukora muri public transport (imodoka rusange zitwara abantu), kandi dufite ubushobozi bwo guhagarika umushoferi udashaka kujyana n’igihe.”

Hashize imyaka itatu mu mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo, aho umugenzi ashyira amafaranga ku ikarita ye, maze mbere yo kwinjira mu modoka agakoza iyo karita ku mashini yabugenewe, hakavaho amafaranga ahuye n’igiciro cy’urugendo rw’aho agiye. Ni uburyo bukomeje kunozwa, ndetse iryo koranabuhanga ryatangiye kugezwa mu ntara zose z’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ariko akenshi uzabisanga mubigo bitwara abagenzi ariko ntibyite ku bashoferi babyo ntakuntu umushoferi uhembwa taliki ya 28 buri kwezi yakwandavurira utwo duceri ariko se nkugeza mumatariki cumi no kurenga ntacyo arabona murumva ayabonye yayahusha mbere yo kwica gitera rero muhere ku kibimutera.

Bwimba Richard yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka