Umushinga YALTA urashishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi bugamije iterambere kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Umushinga YALTA Initiative, ukomeje intego yawo yo guteza imbere ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho urubyiruko rufatwa nk’ipfundo ry’ubwo buhinzi mu rwego rwo gutegura iterambere rirambye.

Abitabiriye amahugurwa bayakuyemo ubumenyi bw'ingenzi
Abitabiriye amahugurwa bayakuyemo ubumenyi bw’ingenzi

Ni mu mahugurwa yo kuva tariki 30-31 Werurwe 2021 abera i Musanze muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (UR-CAVM), yitabiriwe n’urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 25 baturutse mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ahakomeje kuganirirwa uburyo bwo kunoza ubuhinzi, bugakorwa habungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni amahugurwa yateguwe n’umushinga YALTA (Young in Agroecology and Business Learning Track Africa) uteza imbere ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gufasha urubyiruko, ku bufatanye n’imishinga inyuranye iteza imbere ubuhinzi irimo, Three Mountains, AGRITERRA, RYAF-Rwanda, YEAN, Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’indi mishanga inyuranye ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano.

Ni amahugurwa yiswe ‘Youth and Agroecology National Caravan 2021’, yitezweho gufasha urubyiruko mu ivugururabuhinzi no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko Thacien Munyamahame, Umuyobozi mukuru w’umushinga YALTA mu Rwanda yabitangarije Kigali Today.

Ati “Intego ya mbere ya YALTA Initiative ni uguteza imbere ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse tukifuza ko ubwo buhinzi uko bukorwa urubyiruko ruba ipfundo ry’ibyo biganiro, kuko nta rubyiruko ntabwo twagera ku iterambere rirambye ry’ejo hazaza”.

Abahuguwe bakoze urugendo shuri
Abahuguwe bakoze urugendo shuri

Ni inama yatumiwemo n’abantu mu bigo binyuranye bitera inkunga, aho bagiye basobanurira urwo rubyiruko imikorere yabo, ngo ni muri gahunda yo kurufasha kuzamura no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi no kuwubonera isoko nk’uko Umuyobozi wa YALTA akomeza abivuga.

Ati “Duhugura urubyiruko turuha ubumenyi kuko ubuhinzi bukorwa nk’ishoramari (Business), niyo mpamvu gushaka isoko ari ingenzi. YALTA Initiative mu ntego zayo harimo guhuza urubyiruko n’abandi bafite aho bahurira na Agroecology, barimo abaguzi, abaterankunga batandukanye n’abayobozi b’ibigo by’imari, mu gufasha urwo rubyiruko kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo”.

Mu bindi uwo muyobozi yagarutseho, n’uko ngo mu Rwanda ubushakashatsi kuri Agroecology bukiri hasi, ngo niyo mpamvu bashishikariza abashakashatsi banyuranye haba muri za Kaminuza mu Rwanda n’abandi bashakashatsi banyuranye, mu gushyira imbaraga mu kubona inyungu zituruka mu buhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse n’urubyiruko rugashishikarizwa kubyitabira nk’ubuhinzi bushingiye ku ishoramari”.

Thacien Munyamahame Umuyobozi mukuru w'umushinga YALTA mu Rwanda
Thacien Munyamahame Umuyobozi mukuru w’umushinga YALTA mu Rwanda

Muri ayo mahugurwa habayeho igikorwa cyo gukora ingendo shuri, hasurwa bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakoze imishinga y’ingirakamaro ku buhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho rukomeje kubushoramo imari ibateza imbere aho mu basuwe yarimo Kampani ikora ubuhinzi bw’ibihumyo (Irebe Social Development Ltd) n’Uburanga Products.

Adeline Umukunzi, umukobwa w’imyaka 26 ukora ubuhinzi bw’ibihumyo mu buryo bw’umwuga mu karere ka Musanze, yashimiwe uburyo uwo mushinga ukomeje kuzamura iterambere rye n’iry’igihugu, urubyiruko rusabwa kumwigiraho ruharanira gukora ubuhinzi bubyara inyungu kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu yindi mishanga ifatanya na YALTA mu kuzamura ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, harimo n’umushinga w’urubyiruko witwa RYAF (Rwanda Youth in Agribusiness Forum).

Umushinga wo guhinga ibihumyo wa Irebe Social Deleopment Ltd ukorwamo n'ibiribwa bikomoka kuri ubwo buhinzi
Umushinga wo guhinga ibihumyo wa Irebe Social Deleopment Ltd ukorwamo n’ibiribwa bikomoka kuri ubwo buhinzi

Ni umushinga ugamije gufasha abaturage kubyaza ubuhinzi ubukungu nyuma yuko byagaragaye ko ubuhinzi budafasha ubukora uko bikwiye, ngo niyo mpamvu Leta yafashe ingamba zo gushyiraho uwo mushinga wa RYAF hagamijwe gufasha abaturage gukora ubuhinzi burambye kandi butanga umusaruro nk’uko, Muvandimwe Olivier, ushinzwe ibikorwa by’umuryango RYAF abivuga.

Agira ati “Iyo duteganya ubuhinzi butanga umusaruro duhita dutekereza ku rubyiruko, niyo mpamvu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa bashinze RYAF yibumbiyemo urubyiruko nk’ipfundo rya mbere ku buhinzi”.

Arongera ati “Urubyiruko rutekereza ku buhinzi bufite intego, kugeza uyu munsi dufite urubyiruko rutekereza ubuhinzi burambye butanga umusaruro,ku buryo mu myaka ijana tuzaba tugihinga dusarura byinshi kandi bifite intungamubiri zishobora gutanga ubuzima bwiza ku bantu”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu gihe urubyiruko rukoze ubwo buhinzi bugezweho, ari uburyo bwiza bwo gufasha abaturage mu buhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hakoreshwa imborera, hacibwa imirwanyasuri, haterwa neza imiti mu kwirinda ko yakwangiza ibinyabuzima birimo inzuki zifashwa mu kororoka kw’ibihingwa.

Ibihumyo ni igihingwa gikunzwe cyane mu Karere ka Musanze
Ibihumyo ni igihingwa gikunzwe cyane mu Karere ka Musanze

Muri ayo mahugurwa harifashishwa n’umushinga witwa Agriterra usanzwe ufasha urubyiruko kubona ubumenyi bunyuranye mu buhinzi, unabategurira ingendo shuri zinyuranye hagamijwe gukora ubuhinzi bw’umwuga binyuze mu makoperative, nk’uko Ntakirutimana Jean Marie, Umukozi w’uwo muryango abisobanura.

Ati “Dufasha abagize amakoperative kongera ubumenyi mu bikorwa byabo, ariko tunabakangurira kongera urubyiruko mu makoperative yabo aho byagaragaye ko umubare munini w’abagize amakoperative y’abahinzi ari abakuze, dufasha kandi ayo makoperative kwishyura abakozi b’urubyiruko bayakorera mu rwego rwo kubakundisha ibyo koperative zikora”.

Bahabwa n’ubumenyi bwo gukora ifumbire y’imborera mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nk’uko uwo mukozi wa AGRITERRA akomeza abivuga, ngo no mu guhanga imirimo ku rubyiruko bafatanya na YALTA, aho kugeza ubu hari urubyiruko rwahuguriwe gukora ifumbire, ikaba imaze kubateza imbere ari nabo bakomeje kwifashisha mu guhugura abandi.

Ni amahugurwa yashimwe cyane n’umuyobozi w’umushinga Three Mountains, Mr Jan Wilen, witabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, aho yakanguriye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ruhawe yo kwigishwa uburyo nyabwo bwo gushora imari mu buhinzi hatangijwe urusobe rw’ibinyabuzima.

Adeline Umukunzi ari mubatejwe imbere n'ubuhinzi bw'ibihumyo
Adeline Umukunzi ari mubatejwe imbere n’ubuhinzi bw’ibihumyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko ari amahirwe akomeye kuba urubyiruko rukomeje guhugurirwa gukora ubuhinzi buganisha ku bukungu habungabungwa n’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo urubyiruko rwajyaga rushora imari mu bukerarugendo gusa nk’akarere k’ubukerarugendo ariko rukirengagiza ubukungu buri mu buhinzi.

Umukozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa mu Karere ka Musanze witwa Innocent Kamanzi, yavuze ko byaba bibabaje kuba umuhinzi ahinga yangiza ibindi bikorwa by’iterambere ry’abaturage.

Ati “Ntabwo ari byiza ko igikorwa ukoze cyangiza ibindi, hari ubuhinzi ushobora gukora bugatera ukuzura k’umugezi, ugupfa kw’amafi n’ugufungwa k’umuhanda kubera ko ubwo wahingaga utigeze utekereza ku bidukikije, ahubwo waragiye ushwanyaguza umusozi. Iyo uhinze utyo imvura ikagwa itwara ya ntabire yawe bikangiza byinshi, ugasanga ubuhinzi bwawe burimo guteza isuri bukangiza ubundi buhinzi ukangiriza n’abadakora ubuhinzi”.

Uwo muyobozi yavuze ko Akarere ka Musanze, icyo kagiye kungukira mu bikorwa by’iyo mishanga ari uburyo bwo gufasha abaturage guhinduka mu myumvire, bakora ubuhinzi nk’umwuga bubabyarira inyungu kandi bufasha n’abandi bantu kubaho.

Amahugurwa yabereye muri UR-CAVM
Amahugurwa yabereye muri UR-CAVM

Nk’uko YALTA ibifite mu ntego, nyuma y’ayo mahugurwa igikurikiraho n’uko urubyiruko rufite ubumenyi ruzafashwa kugera ku baturage rubahugurira kumva neza imishinga yabo, ndetse habeho n’amarushanwa ku mishinga inyuranye aho izatoranywa buri mushinga uzajya uhabwa ibihembo birimo Amadolari ibihumbi bibiri na Magana atanu (2500$), mu rwego rwo kuyifasha gukora neza.

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri kuri buri tsinda, yatangiye tariki 30-31 Werurwe mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu gihe Iburasirazuba azatangira tariki 01-02 Mata 2021, aho yitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 35, bafasha guhura n’ibigo binyuranye bifasha ubuhinzi.

Kugeza ubu Umushinga YALTA Initiative ukorera mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia.

Abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira YALTA kumasomo meza yaduhaye natwe tugiye gukora impinduka zizagirira igihugu akamaro.

Nyiranzabahimana Marie Francoise yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka