Umushinga wo kubaka Urwibutso rwa Musanze ugeze he ushyirwa mu bikorwa?

Imyaka 27 iri hafi gushira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe. Icyo gihe gishize ari nako Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze basaba ko hubakwa urwibutso rujyanye n’igihe, mu kurushaho guha icyubahiro ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu bashyinguwe mu rwibutso rwa Muhoza, batahwemye kugaragaza ko rutajyanye n’igihe, kubera imiterere yarwo.

Baribaza igihe Urwibutso rutunganye ruzuzurira kugira ngo imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside ishyingurwe aho idahora inyagirwa
Baribaza igihe Urwibutso rutunganye ruzuzurira kugira ngo imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside ishyingurwe aho idahora inyagirwa

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 yabaga, bamwe mu Batutsi baturutse mu cyahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu cyahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahungira mu Cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe ko bubarokorera muri iyo nzu y’ubutabera.

Ariko ubwo itariki 15 Mata 1994 yageraga, ku itegeko rwatanzwe n’uwahoze ari Sous perefe wa Komini Busengo, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw’ubu rushyinguwemo abakabakaba 800.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso, bakomeje kuzamura ibyifuzo by’uko imibiri yabo yashyingurwa mu buryo buyiha agaciro.

Hamza Iddi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba atuye mu Karere ka Musanze, asobanurira Kigali Today imiterere y’aho iyo mibiri ishyinguwe yagize ati “Ubwo Abatutsi bari bamaze kuhicirwa, Interahamwe zabajugunye mu cyobo kinini barangije borosaho itaka. Jenoside yaramaze kurangira, aho hantu hatewe umucaca no ku hazengurutsa uruzitiro hahinduka Urwibutso gutyo”.

Yongera ati “Hari byinshi bikibura ngo imibiri y’abacu iri muri urwo rwibutso ibungabungwe. Nko kuba bakurwa mu cyobo rusange bajugunywemo aho banyagirirwa amanywa n’ijoro bakaba bashyirwa mu mva ikoze neza. Hari ukuyishyingura mu masanduku no gushyiraho ibindi bimenyesto by’amateka yaho n’ayabantu bahiciwe nk’uko no ku zindi nzibutso bigenda. Ibi bizakuraho impungenge duhorana z’uko imibiri yakomeza kwangirikira hariya hantu ishyinguwe mu buryo butajyanye n’igihe”.

Ahazubakwa Urwibutso rushya rwa Musanze n’ingengo y’imari izakoreshwa byamaze kuboneka

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yizeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko imirimo yo kubaka Urwibutso rushya rwa Musanze iri hafi gutangira, kuko aho ruzubakwa ndetse n’inyigo byamaze kunozwa. Igisigaye akaba ari ugusinya amasezerano hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo ugomba kurwubaka.

Yagize ati “Kwemeza site y’ahazubakwa Urwibutso rushya, gukora inyigo yarwo no kumenya ingengo y’imari ruzatwara ni ibintu biri mu byatwaye igihe kinini kugira ngo tubinoze neza no kubyumvikanaho n’imiryango ifite abayo bishwe muri Jenoside. Twizeza abantu ko byose byamaze kurangira, tuboneraho no kubabwira ko gahunda ikurikiyeho yo gusinya amasezerano itazatinda imirimo igahita itangira”.

Urwibutso rwa Musanze biteganyijwe ko ruzatwara miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda. Rukazubakwa ahahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri yaje guhinduka Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze nyuma ya Jenoside.

Ahahoze ari Cour d'Appel haje guhinduka Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze (ntirugikorerwamo) hiciwe Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside bizeye kuhakirira
Ahahoze ari Cour d’Appel haje guhinduka Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze (ntirugikorerwamo) hiciwe Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside bizeye kuhakirira

Mayor Nuwumuremyi asobanura ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gusigasira amateka y’Abatutsi bahiciwe ubwo bari bahahungiye bizeye ubutabera.

Yagie ati “Kubaka urwo rwibutso ahahoze Urukiko rwisumbuye rwa Musanze ni mu rwego rwo kuzirikana uko Abatusti bahavukirijwe ubuzima nyuma yo kwizezwa kuharindirwa. Dusanga kurwubaka aribwo buryo bwatuma ayo mateka adasibangana. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022 nibwo duteganya gutangira imirimo, nirurangira imibiri izaruruhukiramo izaba ibungabunzwe mu buryo bwizewe”.

Uwo mwanzuro wanatumye serivisi z’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze zahatangirwaga zimuka, inyubako zisigarira aho, kuko hategerejwe ko gahunda yo kuzisenya no kubaka izizaba zigize urwibutso itangira.

Ni urwibutso ruzaba ruri ku rwego rw’izindi nzibutso zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zo hirya no hino mu gihugu, kuko uretse kuba ariho hazashyingurwa mu cyubahiro imibiri izakurwa mu rwibutso rwa Muhoza n’indi itarashyingurwa mu cyubahiro, ruzaba rubitse n’andi mateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Icyakora imwe mu miryango y’abayirokotse, isaba ako karere ko imirimo yose isigaye yihutishwa, mu rwego rwo kubaruhura intimba ikibashengura, kubera ko imibiri y’ababo idashyinguwe mu buryo buyisubiza agaciro bambuwe.

Umwe muri bo yagize ati “Imyaka 27 ishize abacu banyagirwa kubera gushyingurwa mu buryo butaboneye irahagije. Akarere nigatebutse gahunda zindi zisigaye, nibanashaka ko dushyiraho akacu nko gukora umuganda uhoraho, cyangwa niba hari n’amafaranga akibura batubwire tuyishakemo, ariko natwe tubone Urwibutso ruruhukiramo abacu mu cyubahiro kibakwiriye”.

Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa arizo urwa Kinigi n’urwa Busogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka