Umushinga wa Kidamage wabaye uwa mbere uhembwa ibihumbi 10 by’Amadolari

Kidamage Jean Pierre ukora ubuhinzi bw’amasaro na Sezame mu Karere ka Nyagatare, yitabiriye YouthConnekt Rwanda-DRC, atsindira igihembo cya mbere mu Rwanda, ahembwa ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, ngo akazamufasha kwagura umushinga we.

Umushinga wa Kidamage wegukanye ibihumbi 10 by'Amadolari
Umushinga wa Kidamage wegukanye ibihumbi 10 by’Amadolari

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyecongo bitabiriye YouthConnekt Rwanda-DRC, bashimye ubumenyi bahawe buzabafasha kuba ubukombe mu kwihangira imirimo, bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Kidamage aganira na Kigali Today, yavuze ko yitabiriye ibyo biganiro bihuza urubyiruko rwambukiranya ikipaka, kuko yifuzaga kumva ibitekerezo by’urundi rubyiruko no gushaka isoko ry’ibyo akora.

Mu Karere ka Nyagatare Kidamage avuga ko amaze igihe akora ubuhinzi bw’amasaro na sesame, ariko akagorwa no kubona igishoro n’isoko rihagije.

Imwe mu mpamvu yatumye yitabira YouthConnekt Rwanda-DRC, kwari ugushaka abo bakorana akagura amasoko.

Avuga ko atari yiteguye gutsinda kubera urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwari bifite imishinga myiza, ariko icyo yari ashyize imbere ni ‘Kongera umusaruro agakumira ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga’.

Umushinga wa Kidamage ‘Zamuka Rwanda’, waje gutsinda ndetse ufata igihembo cya mbere mu Rwanda, maze atangaza ko agiye kongera igishoro, abakozi n’umusaruro.

Kidamage avuga ko YouthConnekt Rwanda-DRC yamufashije kubona urubyiruko muri DRC rwakunze ibyo akora, ndetse ngo azajya akorana narwo mu gushaka amasoko.

Agira ati "Nishimiye kuza hano kuko twahuye turi urubyiruko rufite ibitekerezo byiza byafasha rwiyemezamirimo ukiri muto nkanjye, kandi narahuguwe nunguka ubumenyi mu gukora imishinga no kuyicunga.

Nungutse inshuti zikorera, nungutse abanyecongo 10 nshobora kuzakomeza gukorana nabo kuko bishimiye ibyo nkora."

Kidamage avuga ko kwitabira YouthConnekt ihuza urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na DRC, yamufashije kumva uko abandi bakora bagatera imbere bikaba bizakuraho ibihombo yagize muri Covid-19.

Ati "Muri Covid-19 twarahombye kuko ingendo zahagaze, ibicuruzwa bibura isoko, kuko indege zahagaze, ariko aha twaganiriye n’abandi tureba uburyo twaba igisubizo cy’ibibazo ibihugu byacu bifite. Nkanjye umushinga wanjye Ni uwo kongera ibyo nkora ngahaza isoko mu Rwanda, rukareka kujya kubirangura hanze ahubwo akaba aritwe tubijyana hanze tukinjiza amadovizi."

Abandi bitabiriye ibiganiro byamaze iminsi 5 bibera mu Karere ka Rubavu, bishimiye guhura n’urubyiruko rw’Abanyecongo kuko hari ibibazo bahuje kandi bashoboye amakuru.

Uyu ati "Turizera ko mu minsi iri mbere tuzajya dukorana ku bibazo dufite n’ibisubizo bafite nk’uko natwe hari ibibazo byabo twasubiza."

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, avuga ko ubushake bwa politiki buhari mu gufasha urubyiruko rushaka gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Agira ati "Duhereye ku bakuru b’ibihugu bahuye bakagira n’amasezerano basinyana, harimo n’ayo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi nyuma yo guhura kw’Abakuru b’ibihugu, urubyiruko rwa RDC rwasuye u Rwanda rugaragaza ko hari ibyo urubyiruko mu bihugu byombi rwakorana bijyanye n’ubucuruzi. Twakoranye na Minisitiri y’Urubyiruko ya Congo irabyemera, dushaka abadufasha kandi biragaragaza umusaruro dushingiye ku mishinga bagaragaza."

Guteza imbere imishinga y’urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bizarufasha kwihangira imirimo, binyuranye n’imyumvire y’urubyiruko rugishakisha akazi.

Minisitiri Mbabazi avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rurimo guhindura imyumvire, aho benshi bashaka kwikorera, icyakora ikibazo kikaba kubona igishoro.

Akomeza avuga ko guhuza urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwa RDC byatanze amahirwe yo kumenyana no gushobora kwambutsa ibicuruzwa bikenewe ku mpande zombi, avuga ko igihugu kibashyigikiye kandi n’abafatanyabikorwa bahari.

Imishinga yahize indi muri YouthConnekt Rwanda-DRC yarahembwe
Imishinga yahize indi muri YouthConnekt Rwanda-DRC yarahembwe

Minisitiri w’Urubyiruko avuga ko n’ubwo hari imishinga yabaye iya mbere igahabwa amafaranga, ngo abitabiriye YouthConnekt bose baratsinze kubera ko hari benshi batanze ibitekerezo ariko hatorwa abafite ibyiza kurusha abandi.

Ati "Abitabiriye bose batsinze kuko hari abatarashoboye kwitabira, ubu icyo dusaba abitabiriye ni ugukoresha amahirwe babonye yo guhura n’Abanyecongo kandi tuzakomeza kubakurikirana."

Minisitiri Mbabazi asaba urubyiruko gutinyuka gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko rufite ubuyobozi bubashyigikiye, ariko abasaba kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu.

Urubyiruko 98 rwitabiriye ibiganiro bya YouthConnekt Rwanda-DRC, rufite imishinga iteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, buri gihugu abafite imishinga myiza yarahembwe harimo umushinga wahembwe ibihumbi 10 by’Amadolari, undi uhembwa 6,000 by’Amadolari, indi 4,000 by’Amadolari na 2,000 by’amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka