Umushinga w’itegeko ushobora gusubiza Polisi zimwe mu nshingano yahoranye watangiye gusuzumwa

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yagejeje ku Badepite umushinga w’itegeko rishobora kuzatuma Polisi y’u Rwanda hari zimwe mu nshingano yahoranye zikaba zakorwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) izisubirana.

Uwo mushinga uteganya ko Polisi yakongerwamo abakozi, kongererwa ububasha burimo ubwo kugenza ibyaha bibangamira umutekano wo mu muhanda, uwo mu nzira za gariyamoshi n’uwo mu mazi nyabagendwa.

Ibyo bigamije ko ubwo bushobozi bwabo buzajya bufasha mu kugenza ibyaha, harimo nko gusaka, gufatira, gukusanya ibimenyetso, bigashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24h).

Isobanurampamvu ry’uwo mushinga ryerekana ko nyuma y’uko hari inshingano Polisi y’Igihugu yambuwe, byagaragaye ko hari imbogamizi mu mikorere yayo zigomba gukemurwa mu rwego rw’amategeko.

Muri zo harimo kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha, kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’icyaha cyakozwe ndetse no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha byo mu muhanda, cyane cyane mu gihe habaye impanuka.

Uwo mushinga w’itegeko kandi uteganya ko abapolisi batoroka akazi bajya bafatwa nk’abakoze icyaha aho gufatwa nk’abakoze amakosa asanzwe ahanwa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi.

Impamvu izo mpinduka ziteganyijwe ni uko gutoroka ari kimwe mu bibazo bikeneye gushakirwa ingamba mu buryo bw’amategeko ku buryo byagabanuka, aho gukomeza kubihana nk’ikosa risanzwe ryo mu rwego rw’akazi.

Biteganyijwe ko muri Polisi y’u Rwanda hazashyirwaho urundi rwego rw’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi rugizwe n’Umuyobozi Mukuru n’abayobozi bakuru bungirije ba Polisi y’igihugu, mu gihe iryo tegeko ryaba ryemejwe rigatangira gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose muturinde gusubiza ubugenzacyaha polisi.

mukota yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka