Umushinga mushya ugiye kugeza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 465

Amashanyarazi kuri bose ni imwe mu ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje kuba rwagezeho bitarenze umwaka wa 2024. Ni urugendo rutoroshye ariko rushoboka nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano iyi ntego.

Imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi ikomeje kubakwa hirya no hino
Imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi ikomeje kubakwa hirya no hino

Mu kwezi gushize, ubwo hizihizwaga intambwe yatewe yo kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga miliyoni 2 mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yavuze ko nta kabuza mu myaka 2 isigaye iyi ntego izagerwaho. Yagize ati: “Umubare w’ingo dusigaje guha amashanyarazi ngo tugere ku 100% uracyari munini, ariko ndahamya ko bishoboka, kandi tuzongera duhure mu 2024 twishimira ko byagezweho”.

REG yashyizeho gahunda y’uburyo aya mashanyarazi azakwirakwizwa. Iyi gahunda igaragaza ko mu ngo 100% zizahabwa amashanyarazi, izisaga 70% nizo zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, mu gihe izindi zizaba zikoresha cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba.

Umwe mu mishinga minini yitezweho kuzatuma u Rwanda rugera kuri iyi ntego ubu watangiye gushyirwa mu bikorwa. Ni umushinga witezweho kuzongera imiyoboro mu gihugu ukageza amashanyarazi ku ngo zigera ku 464,926.

Uyu mushinga ubu urashyirwa mu bikorwa na Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), ukaba uzakorerwa mu turere twinshi mu gihugu nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Bwana Eric Mihigo.

Yagize ati: “Uyu mushinga washyizweho hagamijwe ahanini kugera ku ntego u Rwanda rwihaye zijyanye n’ingufu muri rusange, nk’uko inyito yawe mu cyongereza ibigaragaza “Rwanda Universal Energy Access Program” (RUEAP). Twawufata nk’impuzamishinga yahurijwemo indi mishinga myinshi y’iterambere ry’ingufu yatewe inkunga n’ibigega mpuzamahanga bisanzwe bifasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye z’iterambere”.

Eric avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga bizibanda ahanini ku gukwirakwiza amashanyarazi, kongerera imbaraga imiyoboro isanzwe ndetse no kunganira ingo zitishoboye kubona amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange ndetse n’amashyiga avuguruye.

Ati: Ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zirarenga 75%, bivuze ko hagisigaye hafi 25% ngo intego igihugu cyiyemeje igerweho. Uyu mushinga rero uzaba igisubizo gikomeye. Turimo gushyira imbaraga mu kubaka imiyoboro mishya hirya no hino ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ingo nyinshi zidacana ubu zizaba zifite amashanyarazi”.

Avuga ko bazashyira imbaraga cyane mu duce dufite ingo nyinshi zitarabona amashanyarazi.

Ati: “Ni na yo mpamvu tuzibanda cyane mu bice bitari iby’umujyi. Mu Ntara y’Uburasirazuba turateganya kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 99, mu Majyaruguru ni ibihumbi 98, mu Majyepfo ni ingo zirenga ibihumbi 108 naho mu Burengerazuba turateganya ingo hafi ibihumbi 160".

Mihigo avuga ko by’umwihariko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2022/2023, bateganya kubaka ibirometero by’imiyoboro birenga 200 bizafasha mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Ati: “ibikorwa byo kubaka imiyoboro byaratangiye, ngira ngo hari henshi abaturage batangiye kubona amapoto ashingwa. Bashonje bahishiwe rero kuko vuba aha rwose bazagezwaho amashanyarazi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka