Umushinga DALGOR usize uturere twahoraga inyuma mu miyoborere turi mu twa mbere

Ubushakatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) binyuze mu mushinga DALGOR, ugamije kwimakaza imiyoborere myiza, bugaragaza ko uturere twazaga inyuma mu miyoborere myiza mu myaka itatu ishize, ubu turi mutuza ku isonga.

Minisitiri Shyaka yashimye uruhare rwa DALGOR mu guteza imbere imiyoborere myiza
Minisitiri Shyaka yashimye uruhare rwa DALGOR mu guteza imbere imiyoborere myiza

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoberere (RGB) yo mu 2014 igaragaza igipimo cy’imitangire ya serivisi mu nzengo z’ibanze n’uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa yagaragaje ko uturere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Gasabo, Burera na Ngoma twazaga inyuma mu bipimo by’imiyoborere.

Byatumye Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU), mu 2016 batangiza umushinga DALGOR ugamije kuzahura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Ku wa 31 Mutarama 2019, ubwo hasozwaga uyu mushinga wari umaze imyaka itatu, Umuyobozi wa RALGA, Innocent Uwimana, yavuze ko uyu mushinga utangira wahereye ku karere gafite ibipimo bidahagaze neza muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ibipimo by’uko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa n’uko abayobozi begera abaturage byari hasi muri utu turere, ariko umushinga urangiye duhagaze neza.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda yavuze ko gusobanura ibiri mu nshingano bikiri ikibazo ku bayobozi bamwe na bamwe
Ambasaderi wa EU mu Rwanda yavuze ko gusobanura ibiri mu nshingano bikiri ikibazo ku bayobozi bamwe na bamwe

Kugira ngo ushobore kugera kuri izi mpinduka, umushinga DALGOR wibanze ku kongerera ubushobozi abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere aho bahuguraga inzego z’ubuyobozi, abakozi ndetse na za Njyanama.

Uyu mushinga kandi ngo wakoraga ku buryo utu turere twigira ku ngero nziza zigaragara ahandi (best practices), ndetse ukanifashisha n’itangazamakuru mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abaturage n’abayobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya, avuga ko ibyo bagiye bakura mu mahugurwa na bo bahitaga babishyira mu bikorwa uko bahuye n’abaturage.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gusoza uyu mushinga bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kavuye ku gipimo cya 50,7% kagera kuri 82,8%, Akarere ka Nyamagabe kava ku gipimo cya 61,3% kagera kuri 78,9% mu gihe Akarere ka Gasabo kavuye kuri 63,2% kakagera kuri 89,3% naho Akarere ka Ngoma ko kavuye kuri 84,7% kagera kuri 90.5%.

Abayobozi basabwe kurushaho guha abaturage uruhare mu bibakorerwa
Abayobozi basabwe kurushaho guha abaturage uruhare mu bibakorerwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimiye RALGA n’abafatanyabikorwa kubera uruhare bagize mu kuzamura no kwimakaza imiyoborere myiza, asaba uturere twakoranye na DALGOR gukora cyane kurushaho.

Ati “Kuva u Rwanda rwatangira kwegereza abaturage ubushobozi, inyota yo kurushaho gukora neza yariyongereye mu gutanga serivisi no kwegera abaturage. Hari ibyo twagezeho, ariko umuco n’inyota byo kurushaho gukora neza byo bikomeje kwiyongera.”

Prof. Shyaka yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gahunda zongerera ubushobozi abayobozi n’abakozi mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza no kwihutisha iterambere.

Ati “DARGOR yafashije Minaloc mu nshingano zayo z’ibanze zo kongerera inzego z’ibanze ubushobozi ndetse n’umuco wo guhora witeguye kubazwa ibijyanye n’inshingano.”

Mu gihe umushinga DALGOR usoje imirimo yawo ukoresheje abarirwa mu bihumbi 600 by’amayero (asagaho gato miliyoni 600FRW), Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, avuga ko ibijyanye no gusobanura inshingano bikiri ikibazo kuri bamwe mu bayobozi, asaba inzego bireba gukomeza kubyitaho.

Yagize ati “Ibijyanye no gusubiza ku nshingano (accountable governance) biracyari ikibazo gikomeye mu bayobozi, abayobozi bakwiye gufashwa kwigirira icyizere no gukorana n’abaturage bya hafi.”

Amb. Bellamo asaba inzego z’ibanze kwifashisha ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na DALGOR mbere yo gusoza, mu rwego rwo kureba ibyo bagomba guhindura mu kurushaho guha abaturage uruhare mu bibakorerwa.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abaturage badahabwa uruhare rukwiye mu gutegura ingengo y’imari y’igihugu ndetse no kuba abayobozi mu nzego z’ibanze batabazwa cyane ibijyanye n’inshingano zabo igihe bateshutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni gahunda nziza cyane. Bravo perezida Kagame.

Muganza B. Dismas yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka