Umusaza ushimirwa guteka no kugaburira abarwayi mu bitaro yashyinguwe

Uwitwa Nkeramugaba Gervais wajyaga wikora ku mufuka we agahaha, agateka akagemurira abarwayi mu bitaro, yashyinguwe nyuma yo kwitaba Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Nkeramugaba Gervais witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023
Nkeramugaba Gervais witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023

Imiryango n’inshuti bari bamaze icyumweru cyose bamwunamira, bavuga ko ubuzima bwe bwaranzwe n’ibikorwa by’ubwitange no kwicisha bigufi akemera gukora imirimo yo mu gikoni, nyamara yari afite amafaranga n’umuryango munini.

Nkeramugaba watabarutse afite imyaka 67, yavukiye mu isambu yahoze yubatsemo "Centre Culturel Français" hamwe na ’Rond Point’ nini y’Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1956, yiga amashuri abanza mu Rwunge rwa ’Sainte Famille’.

Umuhungu we Nkeramugaba Vianney avuga ko uwo musaza yatangiye gucuruza afite imyaka 12 y’amavuko, aho ngo yajyanaga za bombo n’ubunyobwa ku ishuri akajya kubicururizayo abifatanyije no kwiga.

Nyuma y’imyaka ibiri atangiye ubucuruzi (mu mwaka wa 1970) Nkeramugaba ngo yaguze imodoka yo mu bwoko bwa ’Toyota Stout’ afite imyaka 14 y’amavuko, n’ubwo yari ayifatanyije n’undi muntu.

Yahise ajya gutura ku Gisozi, ahava yimukira i Kabuga mu Murenge wa Rusororo ahitwa mu Gahoromani.

Nkeramugaba wateje imbere ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, yabifatanyaga no kuba umurokore muri ADEPR, nyuma aza kuba umuyoboke w’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda.

Nkeramugaba Vianney ni we muhungu wenyine wa Nkeramugaba Gervais mu bana 12 bavutse ku mugore umwe.

Uwo musaza watabarutse ngo yabonye arimo gutera imbere ashinga itsinda ryo kugemurira abarwayi kwa mu muganga aryita ’Girimpuhwe’, rikaba rigizwe n’abagore n’abagabo bemera kuba ari bo bicara hasi bagahata igitoki cyangwa ibirayi, bagateka bakagemura.

Umuryango Girimpuhwe kuri ubu ugizwe n’amatsinda mato 78 agemurira abarwayi n’abarwaza mu bitaro bya Masaka kuva mu mwaka wa 2008, bakaba bashyira abarwayi amafunguro, imyambaro n’ibindi bikenerwa kwa muganga.

Muganga kuri ibyo bitaro bya Masaka witwa Nyirangendonziza Spéciose avuga ko yamenye Nkeramugaba muri 2012 ubwo yazanaga amafunguro, imyambaro n’amasabune agemuriye abarwayi.

Ati "Mu bitaro wumvaga uyu musaza ari we uzwi, yambitse abakene, agaburira abakene, umurimo w’Imana yawukoze mu bitaro, mu isoko no mu rusengero, ni yo mpamvu ubona yaherekejwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, ni we Doruka cyangwa Tabita uvugwa muri Bibiliya(Ibyakozwe n’Intumwa 9:36-40)".

Nyirangendonziza avuga ko Nkeramugaba asize icyuho kinini mu bitaro, n’ubwo abarwayi n’abarwaza ubu basigaye bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation mu bijyanye no kubona amafunguro.

Umuhungu wa Nkeramugaba(na we yitwa Nkeramugaba nk’uko twabivuze) avuga ko umurimo wo kugaburira abantu se yawuhereye muri ADEPR aho yari umudiyakoni ushinzwe guteka, abikomereza mu Itorero Umuriro wa Pantekote.

Nkeramugaba Vianney akomeza agira ati "Mama ntabwo yigeze ajya mu isoko guhaha, Papa yaratekaga akatugaburira".

Uwitwa Mihanda uri mu bayobora Umuryango "Girimpuhwe" wasizwe na Nkeramugaba akomeza avuga ko uwo musaza ari urugero rwiza rw’abagabo bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abashakanye.

Mihanda avuga ko ari we wigishije guteka umugore we witwa Musengimana Marie Claire, ariko na we akaba yarabyigishijwe na Nkeramugaba.

Musengimana abishimangira agira ati "Umugabo wanjye turuzuzanya rwose, agera ubwo ambwira ati ’uyu munsi wiruhukire’, ibirayi n’igitoki arabihata akadutekera, ni we wanyigishije guteka ntabyo nari nzi".

Gahunda yo guherekeza Nkeramugaba ku wa Gatanu yitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, n’ubwo nta jambo yahavugiye.

Abantu babarirwa mu bihumbi bamuherekeje batitaye ku mvura n'ubunyerere bwari mu mihanda
Abantu babarirwa mu bihumbi bamuherekeje batitaye ku mvura n’ubunyerere bwari mu mihanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka