Umusaruro w’ubuhinzi uziyongera ku kigero cya 50% kugeza muri 2029
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu(2024-2029), asobanura byinshi bizakorwa hagamijwe iterambere mu nzego zitandukanye, aho ubuhinzi buziyongera ku kigero cya 50%.

Mu rwego rw’ubukungu harimo ubuhinzi, ubworozi, inganda, ubukerarugendo, ibikorwa remezo birimo amazi n’ingufu, gutwara abantu n’ibintu, iterambere ry’imijyi no kunoza imiturire, ikoranabuhanga mu itumanaho, urwego rw’imari, kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere ndetse no guhanga imirimo mishya.
Mu urwo rwego, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko hazabaho kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, kwihaza ku mbuto no ku bikomoka ku musaruro w’ubworozi, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hirindwa ko wangirika no kureshya ishoramari mu buhinzi ngo guhanga ibishya.
Yavuze ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bizagerwaho binyuze mu kongera ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure, hongerwa ingano yabyo no ku bigeza ku bahinzi ku gihe.
Ikindi ni uko hirya no hino mu gihugu hazashyirwaho uburyo bushya bw’imikorere y’ubuhinzi n’ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere. Hazanozwa kandi imikoreshereze y’ubutaka buhujwe bukorerwaho ubuhinzi, hagamijwe kuzamura umusaruro no kuwongerera agaciro. Hazashyirwa imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo gukoresha uburyo butandukanye bwo kuhira, ubuso bwuhirwa bukazava kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari zisaga 130,000.
Ubuso buriho amaterasi y’indinganire nabwo buzongerwa buve kuri hegitari 142,000 bugere kuri hegitari zisaga 167,000, ikindi ni uko ku bufatanye n’abaturage, amaterasi yikora azagezwa ahantu hose akenewe mu gihugu.
Umusaruro wangirika nyuma yo gusarura na wo uzagabanuka uve ku kigero cya 13.8% wari uriho mu 2023, ugere munsi ya 5%. Inguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari mu rwego rw’ubuhinzi, zizazamuka zigere ku 10%.
Ku bijyanye no guteza imbere ubworozi, hazongerwa umusaruro ukomoka ku bworozi, hanozwe n’uruhererekane nyongeragaciro ku bworozi bw’amatungo n’amafi. Bizagerwaho hanozwa uburyo bugezweho bwo korora nko kororera mu biraro no kongera uburyo bwo kubona icyororo kivuguruye, ndetse no gushyiraho ibikorwa remezo bifasha aborozi kubona amazi n’ibiryo by’amatungo ku buryo bworoshye.
Mu bijyanye n’iterambere ry’inganda, urwego rw’inganda biteganyijwe ko ruziyongera ku mpuzandengo iri hejuru ya 10% buri mwaka, binyuze mu kongera ibikorerwa mu nganda zikora iby’ibanze nkenerwa, hagamijwe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga.
Ikindi ni uguteza imbere ibikorerwa mu nganda zo mu gihugu (made in Rwanda) byoherezwa mu masoko yo mu Karere ndetse no ku masoko mpuzamahanga. Kugira ngo izo ntego zigerweho, bizasaba kubanza kuzuza ibikorwa remezo bigifite ibyo bibura kugira ngo birusheho gukora neza, hibandwa ku byanya by’icyanya cy’inganda cya Kigali, icya Bugesera, icya Rwamagana n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, yakomeje avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bugezweho kandi butangiza ibidukikije, hari intego ihari yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo, ibyo bikazatuma umusaruro ubukomokaho wikuba hafi kabiri, ni ukuvuga ko uzava kuri Miliyoni 620 z’Amadolari, ugere kuri Miliyari 1.1 z’Amadolari muri 2029. Ibyo kugira ngo bigerweho, bizajyana no gukomeza gutunganya ahantu hasanzwe n’ahandi hashya hakurura ba mukerarugendo mu gihugu hose.
Ikindi ni ugukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga zo ku rwego rwo hejuru, amamurikabikorwa, imikino n’imyidagaduro mpuzamahanga n’ibindi. Abakora muri urwo rwego rw’ubukerarugendo kandi bazongererwa ubumenyi n’ubushobozi.
Ku bijyanye n’amazi, intego ni ukongera ingano y’amazi mezi no kuyegereza abaturarwanda no gukemura imbogamizi zituma batayabonera ku gihe. Ibyo ngo bizajyana no gusana no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi, kugira ngo serivisi yo gutanga amazi meza irusheho kunoga. Hazanozwa kandi ingamba zijyanye no kwirinda igihombo giterwa n’amazi apfa ubusa.
Ku byerekeye ingufu z’amashanyarazi, intego ngo ni ukugeza umuriro w’amashanyarazi ahantu hose hari ibikorwa remezo by’iterambere no mu tugari twose, hanongerwa uruhare rw’ingufu zisubira.

Mu gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi hiryo no hino mu gihugu, hazibandwa ku nganda, inzu z’ubucuruzi, amashuri, ibigo by’ubuvuzi n’ibindi bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ibyo kandi bizagabanya ikoreshwa ry’ingufu zangiza ibidukikije, harimo gucana inkwi n’amakara, ibisigazwa by’imyaka n’ibindi.
Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, intego ihari ni ugukomeza kwagura ibikorwa remezo na serivisi byoroshye ubuhahirane n’iterambere ry’ubukungu. Kugira ngo ibyo bigerweho, hazongerwa imihanda, hanozwe na serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu cyaro no mu Mijyi. Muri rusange hazubakwa, hanasanwe ibilometero bisaga 300 by’imihanda ku rwego rw’Igihugu.
Hari kandi imihanda y’imigenderano igera ku bilometero 500 izakorwa, mu buryo bwo korohereza abahinzi n’abacuruzi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.
Mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo bya RwandAir, bijyane no kwiyongera k’umubare w’abagenzi bakoresha RwandAir wikube kabiri. Mu rwego rwo korohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga, biteganyijwe ko RwandAir izongera ingano y’imizigo itwara. Hazarangizwa kandi imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga giherereye mu Karere ka Bugesera, no gukomeza kwita ku bindi bibuga by’indege bicyunganira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|