Umusaruro mbumbe wariyongereye muri 2022, ibiribwa biragabanuka - MINECOFIN

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) hamwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), batangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 8.2% muri 2022, n’ubwo ibihingwa ngandurarugo byagabanutseho 1%.

Minisitiri Dr Ndagijimana (iburyo) na Yusuf Murangwa
Minisitiri Dr Ndagijimana (iburyo) na Yusuf Murangwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko ibi byatewe n’imihindagurikire y’ikirere, hakaba ngo hakomeje gufatwa ingamba zafasha Abaturarwanda kutabura ibiribwa.

Dr Ndagijimana ati "Ni ugutegura ibihembwe by’ihinga ku gihe, inyongeramusaruro zikabonekera igihe, guha ubumenyi abahinzi mu byo bakora, ariko mu rwego rw’igihe kirekire hari gahunda yo kubaka ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere, harimo kugira ubutaka bunini bwuhirwa."

Ikigo NISR kivuga ko mu mwaka wa 2022 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze ku mafaranga angana na Miliyari ibihumbi 13 na miliyoni 716Frw, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2021 wari Miliyari ibihumbi 10 na miliyoni 930Frw.

NISR ivuga ko muri 2022 ibikorwa by’ubuhinzi n’ibibukomokaho byihariye 25% by’uwo musaruro mbumbe, inganda zatanze 21%, serivisi zitanga 47% mu gihe ibindi byose bisigaye byatanze 7%.

NISR ivuga ko umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 4% bitewe n’izamuka rya 7% ry’umusaruro w’icyayi, ndetse ko umusaruro w’amabuye y’agaciro wazamutseho 15%, inganda zikora ibintu binyuranye na zo zongera umusaruro ku rugero rwa 11%.

Serivisi zishingiye ku mahoteli na resitora ziyongereyeho 87% muri 2022, ibikorwa by’ubwikorezi bizamukaho 22%, ikoranabuhanga ryiyongeraho 20%, Uburezi buzamukaho 17%, mu gihe ubucuruzi bwazamutseho 14%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko uku kwiyongera k’umusaruro mbumbe kugaragazwa n’uko ubuzima butangiye kuba bwiza mu nzego z’imirimo itandukanye, nyuma y’imyaka itatu Isi yose imaze ihuye n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo imirimo ikomeze kuboneka, ndetse no gufata ingamba zatuma ibiciro ku masoko bitazamuka cyane, hifashishijwe uburyo bwo kuzamura umusaruro no gutanga nkunganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hanze hano ibinu bimeze nabi nta mafaranga acyibaho ntacyiboneka, ibiciro byagiye Hejuru cyane ni mudufashe inzara ninyishi kubanyarwanda mwadufashije ko bitoroshye......

Mutijima yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka