Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 Frw

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiratangaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko uruhare rwa serivisi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% naho inganda zikaba zihariye 21%.

Iyi mibare ya NISR igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 7% muri iki gihembwe, urwego rw’inganda ruzamukaho 15% naho urwa serivisi ruzamukaho 10%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 8%, bigizwemo uruhare n’umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ariko ko umusaruro woherejwe mu mahanga wagabanutseho 6%.

Izamuka ry’urwego rw’inganda ku gipimo cya 15% ryagizwemo uruhare n’ibikorwa by’ubwubatsi bwazamutse kuri 18%, ibikorerwa mu nganda byazamutseho 17%, icyakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikaba byaragabanutseho 2%.

Urwego rwa serivisi rwazamutse ku gipimo cya 10% muri rusange. Muri uru rwego, ubucuruzi bwazamutse kuri 10%, ubwikorezi bwazamutse kuri 9%, serivisi z’amahoteli zizamuka kuri 20%, serivisi z’imari zizamuka kuri 10% mu gihe serivisi z’itumanaho zazamutse kuri 33%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka