Umuryango Unity Club Intwararumuri watangiye icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza ndi umunyarwanda mu rubyiruko

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangiye icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda, "Ndi Umunyarwanda Integration Project".

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye tariki 17 Mata 2024 rivuga ko ari umushinga watangiye muri 2019, utangirana n’ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, aho Unity Club iwushyira mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri y’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDF CSC) n’lkigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP).

Icyiciro cya kane cy’uyu mushinga kigamije by’umwihariko kubaka ubushobozi bw’Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu mashuri Makuru na za Kaminuza 32 zikorera hirya no hino mu Rwanda.

Ku ikubitiro uyu mushinga uratangirira kuri site y’Umujyi wa Kigali hatangwa amahugurwa y’iminsi 2 ku mashuri makuru na kaminuza 12. Aya mahugurwa zatangira saa tatu za mugitondo kuri Hilltop Hotel i Remera guhera kabiri tariki 17 kugeza tariki 18 Mata 2024.

Kuri site ya Huye ni uguhera tariki 22 kugeza tariki 23 Mata 2024, Kayonza ni uguhera tariki 25 kugeza kuri 26 Mata 2024, naho Musanze ni uguhera tariki 29 kugeza tariki 30 Mata 2024.

Kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu Mashuri Makuru na Kaminuza, ni igitekerezo cyavuye mu lhuriro (Forum) ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club, ryo ku wa 26/10/2018, ryari rifite Insanganyamatsiko igira iti: "Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango."

Muri iryo huriro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yagize ati: "Nagira ngo nsabe, ibi biganiro mujye mubizanamo urubyiruko, abantu bakiri bato, baze babyumve, tutazananirwa kurera ab’ejo bazakomeza iyi nyubako turimo twubaka."

By’umwihariko ibyemezo ngiro hafi ya byose byafatiwe muri iri huriro byagarutse ku rubyiruko hagamijwe kubaha urubuga, kubarinda no kuzabasigira umurage mwiza, ariko nabo babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka