Umuryango UNAB urifuza ko amategeko agenga abafite ubumuga avugururwa

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNAB), Mushimiyimana Gaudence, avuga ko hari icyuho mu mategeko ajyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe gikwiye kuvaho, kugira ngo ufite ubwo bumuga ahabwe uburenganzira busesuye nk’abandi ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa.

Umuyobozi nshingwabikorwa w'umuryango nyarwanda w'abagore bafite Ubumuga UNAB Mushimiyimana Gaudance
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite Ubumuga UNAB Mushimiyimana Gaudance

Yabigarutseho tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu nama yateraniye mu Mujyi wa Kigali ihuza imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abafite ubumuga, abanyamategeko, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Ibibazo byagarutsweho muri iyo nama byatumye abagore bafite ubumuga bavugwaho by’umwihariko bishingira ku kuba ari abagore ariko noneho hakiyongeraho kuba bafite ubumuga.

Umwe mu bitabire iyo nama ufite ubumuga avuga ko abantu b’igitsina gore bakunze guhura n’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bwabo bugahonyorwa aho bigaragarira ku bagore bafite uburwayi bwo mu mutwe akenshi usanga ku mihanda bafite abana cyangwa se batwite, nyamara ababahohoteye badakurikiranwa ngo bahanwe.

Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kwita ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko rufite uruhurirane rw’ibibazo, Uwabakurikiza Prudence, avuga ko hakwiye ubuvugizi n’ubukangurambaga mu muryango nyarwanda, ku buryo buri wese aha agaciro umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse bikagera no mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo abahohotewe babashe kubona ubutabera bukwiye.

Ati: “Umuryango nyarwanda ukwiye kumenya ko hari amategeko arengera abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kandi bakamenya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi. Leta na yo ikwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga inyigisho ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe ku buryo na bo ubwabo babasha guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ndetse bakivuganira aho bibaye ngombwa mu gihe bakeneye serivise runaka”.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, avuga ko mu mategeko harimo icyuho cyubakiye ku mategeko abuza umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe uburenganzira mu buryo bw’amategeko.

Ati: “Ikintu cya mbere twifuza ni uko buri wese yumva ko umugore cyangwa umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe atari we wabyiteye kandi ko adakwiye guhabwa akato. Akwiye mbere na mbere kubahirwa ko ari umuntu kuko iyo umuntu amenye agaciro k’umuntu agira n’uruhare mu kurengera ubumuntu bwe. Hakwiye ubukangurambaga mu muryango mugari ku buryo wumva neza ko umukobwa watewe inda afite uburwayi bwo mu mutwe atari we wayiteye ahubwo ko afite uwayimuteye, wamusambanyije, wamuhohoteye bityo uwabikoze ashakishwe ndetse anashyikirizwe ubutabera kandi ibyo byashoboka dushyize hamwe”.

Yongeraho ko hari imyumvire ya bamwe ikwiye guhinduka ndetse na Politike y’igihugu ikavugururwa aho usanga hari abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bafatirwa imyanzuro yo kuboneza urubyaro kuko bumva ko ntacyo bashoboye bakwiye kugira umwishingizi.

Ati: “Bamwe babonerezwa urubyaro ahanini bitewe n’imiterere y’amategeko na politike y’igihugu aho amategeko ateganya ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe agomba kugira umwishingizi umuhagararira mu bintu byose hatitawe ku bushobozi cyangwa uburemere bw’uburwayi cyangwa ubumuga bwo mu mutwe. Ibyo rimwe na rimwe biba impamvu yo kubuzwa uburenganzira mu by’amategeko”.

Mu byagaragarijwe muri iyo nama kandi harimo nk’ibibazo abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na byo, n’uko bamwe banduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, guterwa inda, gusambanywa, kwanduzwa virusi itera SIDA kandi nyamara bakwiye kugirirwa impuhwe bitewe n’ubwo burwayi baba basanganywe.

Buri rwego rwitabiriye iyo nama rwahawe umukoro wo kuba inkingi ya mwamba mu gufasha ko hajyaho amategeko aboneye yarenganura ndetse ntahe akato abafite uburwayi bwo mu mutwe, nk’aho UNAB ivuga ko abantu batarumva ko umurwayi wo mu mutwe iyo atagize ikibazo ari umuntu nk’abandi bityo ko adakwiye gufatirwa ibyemezo byose nk’udashoboye kandi hari ibyo na we ubwe kugiti cye yashobora kwigezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka