Umuryango MAFUBO usanga kuzamura ubushobozi bw’umugore ari uburyo bwiza bwo kumurinda ihohoterwa

Umuryango mpuzamahanga witwa MAFUBO uhuriza hamwe abagore n’abakobwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ihohoterwa ribakorerwa, ahubwo bagategura ejo habo heza bakabasha gutera imbere.

Bamwe mu banyamuryango ba MAFUBO mu Rwanda bahuye baganira ku byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa
Bamwe mu banyamuryango ba MAFUBO mu Rwanda bahuye baganira ku byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Uyu muryango ukorera mu bihugu 48 byo hirya no hino ku isi ugizwe n’abagore bagize igitekerezo cyo kumva ko kwishyira hamwe byatuma bazamuka, bagafashanya, bakaganira cyane cyane bagamije kugendera hamwe no gufasha bagenzi babo bugarijwe n’ubukene.

Mu gihe kuri ubu ku isi hariho gahunda yUmuryango w’Abibumbye y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, uyu muryango na wo ntiwasigaye inyuma muri ubwo bukangurambaga, cyane ko bihura n’inshingano zawo za buri munsi, nk’uko abayobozi bawo babigarutseho mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru tariki tariki 25 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga.

Dr. Hon. Monique Mujawamariya washinze uwo muryango akaba anawuyobora ku rwego mpuzamahanga, yagize ati “Nimuze duhaguruke nka ba Mafubo, dukore ibishoboka byose kugira ngo wa mugore utishoboye tumuzamurire ubushobozi, tuzaba tumuhaye ingabo yo kwibohora ihohoterwa riterwa n’uko akennye.”

Umuyobozi wa MAFUBO mu Rwanda, Ruth Tuyisenge, na we yagarutse kuri bumwe mu buryo bwatuma ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ricika. Tuyisenge ashishikariza abagabo gukunda abagore babo kuko iyo umugabo akunze umugore we n’uwo mugabo na we bimugirira akamaro.

Ati “Nkunda kubwira abagabo ko iyo bakunze abagore babo na bo baba bikunze. Iyo umugore aguwe neza mu rugo, ibintu byose bigenda neza.”

Umuyobozi mukuru wa MAFUBO Dr. Hon. Monique Mujawamariya (iburyo) na Ruthn Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda (ibumoso) basobanuye ko iterambere ry'umugore ari iterambere ry'umuryango wose
Umuyobozi mukuru wa MAFUBO Dr. Hon. Monique Mujawamariya (iburyo) na Ruthn Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda (ibumoso) basobanuye ko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’umuryango wose

Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda avuga ko kuzamurira abagore n’abakobwa ubushobozi atari ugushaka kubarutisha abagabo, ahubwo ko ari ukugira ngo bibafashe kugira ubuzima bwiza no kwirinda ihohoterwa n’ibishuko bahura na byo.

Avuga kandi ko icyo bibandaho atari ukubaha ubushobozi bw’amafaranga gusa kuko byonyine bitatuma bahinduka, ahubwo ko babafasha no guhindura imyumvire kuko ari bwo buryo bwiza bwo kuva mu buzima bubi bahozemo bakagira ahazaza habo heza.

Ati “Ni ngombwa kubatega amatwi ukabumva ibibazo bafite, ukamwereka ko ari mwiza kandi ko umwitayeho kuko abenshi baba baratereranywe, icyo gihe umenya neza uko ukemura ibibazo byabo ukabafasha no kubisohokamo.”

“Icya mbere twifuza ni ukugarura agaciro k’umwana w’umukobwa. Kuba umukobwa yarabyaye afite imyaka 12 cyangwa 15 ntibivuze ko ubuzima buhagaze. Abo bana b’abakobwa bashobora gusubira mu mashuri bakiga bakazavamo abantu bashobora gukora imirimo itandukanye. Iyo bahawe amahirwe, inzozi bari bafite nta kabuza bazigeraho.”

Izina MAFUBO rituruka ku ijambo ryitwa ‘Gufuba’ risobanura kwambika no gutegura umuntu witabye Imana kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

Dr. Monique Mujawamariya ni we washinze umuryango MAFUBO
Dr. Monique Mujawamariya ni we washinze umuryango MAFUBO

Mu bihe byo hambere ngo hari umugore wabikoreye mugenzi we wari witabye Imana, ashyingurwa ku manywa kandi mu buryo bwiyubashye, mu gihe abandi bagore babashyinguraga nijoro kandi ngo nk’imbwa.

Uwakoreye uwitabye Imana ibyo bikorwa byo kumwitaho ngo ni we bitaga Mafubo, bikaba kuri ubu bikoreshwa mu rwego rwo gusobanura umugore ukunda undi ku buryo akora ibishoboka byose kugira ngo arinde mugenzi we gukorwa n’isoni.

Muri iki gihe aba ba Mafubo babivanye muri ubwo buryo bwo kwita ku witabye Imana, ahubwo babizana mu buzima busanzwe bwo kwita ku mugore cyangwa umukobwa ufite ikibazo runaka, bagenzi be bakamufasha kugisohokamo.

Umuyobozi wa MAFUBO ku rwego mpuzamahanga ati “Ubu MAFUBO afasha umuntu utishoboye akamurinda gukorwa n’isoni mu gihe yabyaye nk’umwana akabura ubushobozi bwo kumuvuza kubera ko adafite amafaranga. Ashobora kugutera inkunga y’amafaranga, cyangwa se akaguherekeza, akakugira n’inama mu buryo bw’ibitekerezo. MAFUBO ni wa wundi ubona ko uhora wambaye umwenda umwe kubera ko utishoboye akaguha umwambaro nawe ugaseruka mu bandi udafite ipfunwe,...”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muryango ni mwiza pe ariko mucyaro iwacu ntabwo tuzi twebwe kuwibonamo nkabadamu bo mucyaro bisaba iki ?

Elias yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka