Umuryango Imbuto Foundation uramagana abawiyitirira
Umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, washyize ahagararaga itangazo rimenyesha abantu kwirinda abatekamutwe biyitirira uwo muryango bagasaba abantu amafaranga.

Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko abo bantu bawiyitirira bagasaba abantu amafaranga bababwira ko bazabarihira amashuri cyangwa se bakabizeza kubaha akazi.
Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bwasobanuye inzira binyuramo kugira ngo umuntu abe umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muri gahunda yayo y’uburezi yiswe “Edified Generation”.
Uyu muryango uvuga ko abana baterwa inkunga muri iyi gahunda ya Edified Generation batoranywa n’ibigo bigaho hakurikijwe amabwiriza aba yatanzwe na Imbuto Foundation, hanyuma ibigo bikoherereza uwo muryango urutonde rw’abanyeshuri b’abahanga ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubafasha. Ibigo ngo byohereza amabaruwa asaba inkunga y’abo bana b’abahanga badashoboye gukomeza amasomo kubera ubushobozi buke.
It has come to our attention that fraudsters have been deceiving people into believing that Imbuto Foundation would fund their studies or offer them jobs in exchange for money.
We deplore these deceitful, illegal actions, which have caused great disappointment to some. pic.twitter.com/MdeavZ1Vxt— Imbuto Foundation (@Imbuto) January 28, 2022
Ohereza igitekerezo
|