Umuryango ‘Hope for Life’ wagaragaje imbogamizi ziri mu burezi bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ tariki 05 Mata 2024 wamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi wakoze kigaragaza uko uburezi bwifashe mu bantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Muri ubwo bushakashatsi, uwo muryango wagaragaje uko abafite ubumuga bagomba gufatwa, uko babayeho n’ubuzima bwabo, ku rwego mpuzamahanga, bagaragaza no mu Rwanda uko bimeze, uko abo bantu bafatwa, icyuho (Gap) kirimo, bagaragaza n’icyakorwa (Recommendation).
Uwamariya Josiane, watangije Umuryango ‘Hope for Life Association’ akaba ari n’umuyobozi wawo, avuga ko basanze abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagomba kugira uburenganzira nk’abandi, bakiga, bagakora, bakabaho muri sosiyete nk’abandi.
Mu kureba uko ubwo burenganzira bwabo bwubahirizwa, basanze mu Rwanda hakirimo icyuho kuko hari abatabona uburezi biturutse ahanini ku babyeyi babo, nk’uko Uwamariya Josiane abisobanura.
Yagize ati “Hari abana bagihishwa, ababyeyi babo usanga batumva ururimi rw’amarenga, nta porogaramu zihamye zihari zo kwigisha abana n’ababyeyi urwo rurimi. Abajya mu ishuri na bo usanga bibagora kwiga ku buryo bisaba ngo abe ari umwana w’umuhanga cyangwa iwabo bakamujyana mu bigo byigenga bibitaho mu buryo bwihariye.”
Yakomeje ati “Hakenewe ko Leta ishyira imbaraga mu myigishirize ya rusange, kugira ngo uwo mwana akurikiranwe kuva akivuka, abayobozi ku Mudugudu n’abajyanama b’ubuzima bakamenya ikibazo cye hakiri kare, bakamenya ko atabasha kumva no kuvuga, bityo atangire gufashwa mu myigire ye guhera mu marerero y’abana (ECDs) no mu mashuri y’incuke, ibyo bibazo bimenyekane ntibihishwe, noneho muri ayo mashuri mato habe harimo umwalimu ugomba gufasha wa mwana.”
Umuryango Hope For Life usaba ko ururimi rw’amarenga rwigwa n’abantu bose ku buryo umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga abasha kuvugana n’abantu bose, bityo akabasha kwitabwaho n’ababyeyi ndetse n’abarimu kuva akiri muto.
Mu gihe urwo rurimi rutarigishwa ahantu hose, bifuza ko ahenshi hatangirwa serivisi haboneka umusemuzi w’ururimi rw’amarenga ku buryo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bamwifashisha mu gihe hari amakuru runaka bakeneye kumenya.
Ubushakashatsi umuryango ‘Hope for Life’wakoze, wabumurikiye abakozi n’abayobozi b’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf, RNUD) kugira ngo ibyagaragajwe mu bushakashatsi na bo babitangeho ibitekerezo n’ibyifuzo, noneho byongerwemo, nyuma hazakorwe igitabo gikubiyemo ubwo bushakashatsi kizifashishwa mu kugaragaza ibibazo biri mu burezi bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga no kubikorera ubuvugizi.
Abagize umuryango wa RNUD bashimye ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na Hope For Life, basaba ko nibumara gushyirwa mu nyandiko inonosoye, bazongera bagahura n’ababukoze ndetse n’inzego za Leta bireba zifata ibyemezo nka MINEDUC, MINALOC, MINIJUST ishyiraho amategeko n’izindi, kugira ngo babiganireho bari kumwe, bityo imbogamizi zagaragajwe bashakire hamwe uburyo zakemuka.
Augustin Munyangeyo uyobora umuryango RNUD, yagize ati “Iyi raporo yakozwe na Hope For Life ifite agaciro, harimo ingingo nyinshi z’ingenzi kandi zigaragaza uburyo bwo gufasha mu myigire myiza y’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Igaragaza imbogamizi zihari, ikagaragaza n’uko zakemuka (Recommendations), rero twabyishimiye, ubushakashatsi babukoze neza.”
Augustin Munyangeyo ashima uruhare rwa Hope For Life mu gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yizeza ko bazakomeza gufatanya n’uwo muryango, ndetse n’abandi batandukanye, kugira ngo imbogamizi zikiriho zishobore kuvanwaho.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’ukwezi, ababukoze bakaba barifashishije amakuru bakuye mu nzego za Leta zishinzwe uburezi zirimo (MINEDUC, REB, Kaminuza y’u Rwanda, na Rwanda Polytechnic). Basuye n’amashuri yigenga bareba porogaramu zaho bazigereranya n’izo mu mashuri ya Leta, baganira n’imiryango itari iya Leta isanzwe ifasha abo bantu. Basomye n’ibitabo byifashishwa mu Rwanda mu kwita ku burenganzira bw’abo bantu, bareba ahanini ibyo amategeko ateganya byerekeranye no gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|