Umuryango ARBEF wabonye umuyobozi mushya

Umuryango Nyarwanda wita ku mibereho myiza y’ingo (ARBEF) umaze igihe ukorera mu Rwanda ufasha Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kuboneza urubyaro, gufasha ababishaka kwisuzumisha virusi itera SIDA, no gufasha urubyiruko gusobanukirwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.

Stanis Ngarukiye (ibumoso) ni we muyobozi mukuru mushya wa ARBEF
Stanis Ngarukiye (ibumoso) ni we muyobozi mukuru mushya wa ARBEF

Abagize uwo muryango, ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 bahuriye mu gikorwa cyo gushyiraho umuyobozi mukuru. Ni nyuma y’uko bari bamaze igihe umuyobozi mukuru wari uriho agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mbonirema Jerome, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ARBEF avuga ko nyuma y’aho umuyobozi mukuru bari bafite witwa Dr. Nyabyenda Laurien agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru, bari bumvikanye ko baba baretse gushaka undi kuko hari ibyo bagombaga kubanza kumvikanaho no kunoza. Bari bamaze igihe bafite umuyobozi mukuru w’agateganyo witwa Iyamuremye Sudi.

Mbonirema ati “Inama y’Ubuyobozi nk’uko biri mu nshingano zayo yakoze igikorwa cyo gushyiraho umuyobozi mukuru mushya witwa Stanis Ngarukiye.”

Ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 nibwo habayeho ihererekanyabubasha hagati ya Ngarukiye na Iyamuremye wari umuyobozi mukuru w’agateganyo.

Mbonirema avuga ko Stanis Ngarukiye ubu ari we Muyobozi Nshingwabikorwa wa ARBEF (Executive Director) ufite inshingano z’umuyobozi mukuru zo guhuza ibikorwa byose bya ARBEF kuko uwo muryango ukorera hirya no hino mu gihugu ukagira n’ibiro birimo i Kigali, Huye, Rusizi, Karongi na Musanze.

Kuri ayo mashami, abaturage bashobora kuhagera bagahabwa serivisi ARBEF itanga, umuryango ARBEF kandi ukaba ugira abanyamuryango mu turere twose tw’u Rwanda.

Mu nshingano z’uwo muyobozi mushya harimo iza tekiniki nko kumenya uko amashami ya ARBEF akora, gushaka abafatanyabikorwa, gutegura raporo ziba ari ngombwa no gutegura gahunda z’ibikorwa, no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa babatera inkunga yo gukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mbonirema ati “Umuyobozi twabonye tumwizeyeho gukomereza aho abandi bari bagereje, akarushaho guteza imbere ARBEF. Icyo tumusaba nk’Umuyobozi mukuru ni ugukurikirana imikorere y’amashami ya ARBEF (Cliniques) kuko ni yo aha serivisi abakiriya bacu, akamenya uko ibikorwa bikorwa , agatanga inama z’ibyanozwa mu gihe hari ibitanogejwe neza. Ni umuntu ubisobanukiwe kuko biri mu byo yize (Santé Publique).”

Mbonirema yongeyeho ati “Ikindi tumusaba cyane ni ukwegera abafatanyabikorwa kuko kugira ngo turangize inshingano zacu bisaba kuba dufite abafatanyabikorwa baduha ubushobozi buhagije kugira ngo tubashe gutanga izo serivisi. Aha ndavuga Leta cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo bishamikiye kuri iyo Minisiteri n’indi miryango itari iya Leta. Turashaka ko agarura isura nziza ya ARBEF kuko mu bihe byahise ARBEF yigeze kugira ibibazo, bituma izina ryayo ritagaragara neza.”

Ku ruhande rwe, Stanis Ngarukiye avuga ko yishimiye guhabwa inshingano zo kuyobora ARBEF. Yagize ati “Niteguye kubikora neza.”

Ngarukiye avuga ko nyuma y’uko uwayiyoboraga avuyeho, abaterankunga bari barifashe bahagarika gukomeza kuyishyigikira, akizeza ko azagarura imikoranire myiza y’uwo muryango n’abafatanyabikorwa bawo, no gushaka abandi bashya.

Ibyo abifitiye icyizere ashingiye ku kuba uwo muryango ufitiye igihugu akamaro kuko ufasha mu bukangurambaga haba mu kuboneza urubyaro, kwirinda icyorezo cya Sida no gusobanukirwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane ku bangavu n’ingimbi no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango.

Ati “Ingamba dufite ni ukurushaho gushyira neza mu bikorwa gahunda zitandukanye zose zishobora guteza imbere imibereho myiza y’umuryango. Tuzarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, tuzageza gahunda zitandukanye zo kuboneza urubyaro ku baturage, mbese tuzibanda ku bikenewe cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima kugira ngo umuryango nyarwanda ugire imibereho myiza no kuwurinda kuba wasenyuka.”

Ibikorwa na byo ngo bizategurwa neza hagendewe kuri gahunda y’imyaka itanu uwo muryango wihaye. Mu bindi bazakora ngo harimo gusubiramo imiterere y’umuryango wa ARBEF (Structure) bahereye ku bashinzwe gushyira igenamigambi mu bikorwa, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no mu turere ahari amashami ya ARBEF, byose bigamije kurushaho gukora neza inshingano uwo muryango wiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I am really happy that this ONG has choosed this guy.According to what I read on him, I think, he will change the face of this organisation.He is experienced in many feels and have capacity to realise the goal which are demanded to him. He will need the cooperation of everybody. Congratulations to Stanis Ngarukiy.Remember your will be judged by what you’ve done.. sincerely Eugene, Canada.

Eugene Bayingana yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka