Umuryango AERG wizihije imyaka 27 umaze ushinzwe

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023 ni bwo Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), wizihije isabukuru y’imyaka 27 umaze ushinzwe.

Hakaswe umutsima mu kwizihiza iyi sabukuru y'imyaka 27 uyu muryango umaze ushinzwe
Hakaswe umutsima mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 27 uyu muryango umaze ushinzwe

Ni ibirori byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana aho yasabye abagize umuryango AERG kongera kuzirikana agaciro k’umuryango, nk’ahantu umwana akurira agakenera kurerwa ndetse n’utannye bakagira uko bamukebura.

Minisitiri Bizimana yijeje ubufatanye bwa Guverinoma mu gukomeza kwita no kubungabunga amateka ya Jenoside aho yagize ati:

“Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyiciro cyihariye kigize amateka adasanzwe, amateka yo guhindura igice kinini cy’abanyarwanda, mufite amateka agomba gukomeza kubungwabungwa, muri abatangabuhamya badasanzwe muri ikiciro kigomba gukomeza guhamana umwihariko kandi uwo mwihariko ukabera isomo abandi kuko muri isomo ry’amateka.”

Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
Dr Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Audace Mudahemuka asanga iyo hataza kubaho uyu muryango benshi muri bo bari kuba bagihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, ariko kubera AERG uyu munsi babaye ababyeyi babasha kwiyubaka banubaka n’igihugu.

Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG) washinzwe mu mwaka w’i 1996 ushingwa n’abari abanyeshuri 12 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Muri icyo gihe bihurije hamwe nyuma yo gusanga bahuriye ku bikomere basigiwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe guhangana n’ingaruka za Jenoside kuko abenshi muri bo bari basigaye ari imfubyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka