Umurwayi yasimbutse ’Ambulance’ aburirwa irengero

Umusore w’imyaka 20 witwa Habumugisha Eric wo mu Kagari ka Bisate, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yatunguye umushoferi wari umujyanye kwa muganga, nyuma yo gusimbuka Ambulance akiruka.

Mu ma saa kumi y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, bumvise ‘transformateur’ y’amashanyarazi iturika, bagiye kureba basanga umuntu amanitse ku nsinga z’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe ahabereye iyo mpanuka, Mukamusoni Djasmini, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye ahamagawe n’abaturage.

Ati “Saa kumi za mu gitondo, abaturage bampamagaye bambwira ko bumvise transfo yo ku ruganda rw’ishwagara rwa SOPAVU iturika, basohoka mu nzu kuko bumvaga hari ikibazo gishobora kubatwikira inzu, bahageza basanga hamanitseyo umuntu”.

Gitifu Mukamusoni, avuga ko uwo muntu bamumanuyeyo, bamushakira imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga, igeze mu nzira arayisimbuka ariruka.

Ati “Byabaye ngombwa ko tubimenyesha Polisi, REG n’ubuyobozi bw’umurenge, bahageze REG iradufasha ikupa umuriro umuntu arahanuka, agera hasi akiri muzima. Twari twabimenyesheje ibitaro bya Ruhengeri bitwoherereza Ambulance yo kumugeza kwa muganga, kugira ngo abone ubutabazi avurwe”.

Arongera ati “Bageze mu mujyi aho bita ku Gacuri bumva urugi rurasa n’urufungutse, mu gihe umushoferi ari gushaka aho aparika ngo abanze arufunge, wa murwayi aturumbukamo ariruka, ariko indangamuntu ye isigara mu modoka, dusanga yitwa Habumugisha Eric wo mu Kinigi muri Bisate”.

Uwo muyobozi yavuze ko amakuru bamenye, ari uko bari abajura batatu bari baje kwiba transfo y’amashanyarazi.

Ati “Twe twakekaga ko ari umuntu wari uje kwiyahura, nyuma tumenya ko ari abajura batatu bari baje kwiba transfo, tubibwiwe n’abaturage bari bazindukiye mu kazi bababonye”.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza bwabimenyesheje aho uwo musore atuye mu Kinigi, kugira ngo bafatanye gutanga amakuru kugira ngo afatwe ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akurikiranwe ku byo akekwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Iyi nkuru nibwo nyibonye mbabajwe nuko byabaye umwaka ushize ndasetse ubu nagagaye nonese byaje kurangira uyu murwayi abonetse?

Aali yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

niharebe icyakorwa abo bajura baboneke

KWIZERA DAMAS yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Nonese ubundi ambulance izagutabara ntamugaganga izanye watanga ubufasha bwibanze!uwomuntu wari wafashwe namashanyarazi bamujyanye ntana serum bamuteye!? Gusa inkuru iratangaje

Nice yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Nukureba niba ntanikibazo afite cyo mumutwe ntidutekereze ubujura gusa

Beatha yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Ahubwo unurwayi yagize ihungabana ariwe wenyine aho yaje kugarurira ubwenge yisanze mur ambulance nuko ahitamo kwiruka ahubwo bazamushake bamuhe ibyangomba bye

Larisa yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Akurikiranve afatwe abantu nkabo nibo bangiza ibikorwa remezo abantu nkabo nahano i huye baherutse kwiba inshInga abakekwa bashyikirijwe RIB

Imanishimwe yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

iyo ninkuru isecyeje kabisa!

eric tuyizere yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Nibakurikiranwe n’inzego z’umutekano nibasanga icyaha kibahama bahanwe by’intangarugero n’undi wese wabitekerezaga arebereho.

Evariste yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Ndasomye ndaseka simbuze byose! Gusa Abajura biba nibihane bakire agakiza!

Syrile Muvunyi yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

iyinkuru iratangaje cyane ariko iranababaje
rwose nihakorwe iperereza abobajura bafatwe abo sinabajura ni kasha RIB nikore akazikayo

tuyisenge patrice yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Nakumiro koko birababaje Kandi biranasekeje hakorwe iperereza ibyobisambo bifatwe kuko ubwobujura bwokwitwikira ijoro BIKWIYE gucika burundu igitangaje iyonyebebe yitirirwa namazina yanjye yombi nuko tudahuje uturere njye mbarizwa mukarare Ka Rubavu Murakoze

Habumugisha yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ayo makuru arashyushye pe biranatangaje rwose gsa lmana iramukunda kuba atapfuye arko bagabanye ubujura n,ubwiyahuzi bumese gucyo

Uwiringiyiman yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka