Umurwayi yasimbutse ’Ambulance’ aburirwa irengero
Umusore w’imyaka 20 witwa Habumugisha Eric wo mu Kagari ka Bisate, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yatunguye umushoferi wari umujyanye kwa muganga, nyuma yo gusimbuka Ambulance akiruka.
Mu ma saa kumi y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, bumvise ‘transformateur’ y’amashanyarazi iturika, bagiye kureba basanga umuntu amanitse ku nsinga z’amashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe ahabereye iyo mpanuka, Mukamusoni Djasmini, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye ahamagawe n’abaturage.
Ati “Saa kumi za mu gitondo, abaturage bampamagaye bambwira ko bumvise transfo yo ku ruganda rw’ishwagara rwa SOPAVU iturika, basohoka mu nzu kuko bumvaga hari ikibazo gishobora kubatwikira inzu, bahageza basanga hamanitseyo umuntu”.
Gitifu Mukamusoni, avuga ko uwo muntu bamumanuyeyo, bamushakira imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga, igeze mu nzira arayisimbuka ariruka.
Ati “Byabaye ngombwa ko tubimenyesha Polisi, REG n’ubuyobozi bw’umurenge, bahageze REG iradufasha ikupa umuriro umuntu arahanuka, agera hasi akiri muzima. Twari twabimenyesheje ibitaro bya Ruhengeri bitwoherereza Ambulance yo kumugeza kwa muganga, kugira ngo abone ubutabazi avurwe”.
Arongera ati “Bageze mu mujyi aho bita ku Gacuri bumva urugi rurasa n’urufungutse, mu gihe umushoferi ari gushaka aho aparika ngo abanze arufunge, wa murwayi aturumbukamo ariruka, ariko indangamuntu ye isigara mu modoka, dusanga yitwa Habumugisha Eric wo mu Kinigi muri Bisate”.
Uwo muyobozi yavuze ko amakuru bamenye, ari uko bari abajura batatu bari baje kwiba transfo y’amashanyarazi.
Ati “Twe twakekaga ko ari umuntu wari uje kwiyahura, nyuma tumenya ko ari abajura batatu bari baje kwiba transfo, tubibwiwe n’abaturage bari bazindukiye mu kazi bababonye”.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza bwabimenyesheje aho uwo musore atuye mu Kinigi, kugira ngo bafatanye gutanga amakuru kugira ngo afatwe ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akurikiranwe ku byo akekwaho.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
niharebe icyakorwa abo bajura baboneke
Nonese ubundi ambulance izagutabara ntamugaganga izanye watanga ubufasha bwibanze!uwomuntu wari wafashwe namashanyarazi bamujyanye ntana serum bamuteye!? Gusa inkuru iratangaje
Nukureba niba ntanikibazo afite cyo mumutwe ntidutekereze ubujura gusa
Ahubwo unurwayi yagize ihungabana ariwe wenyine aho yaje kugarurira ubwenge yisanze mur ambulance nuko ahitamo kwiruka ahubwo bazamushake bamuhe ibyangomba bye
Akurikiranve afatwe abantu nkabo nibo bangiza ibikorwa remezo abantu nkabo nahano i huye baherutse kwiba inshInga abakekwa bashyikirijwe RIB
iyo ninkuru isecyeje kabisa!
Nibakurikiranwe n’inzego z’umutekano nibasanga icyaha kibahama bahanwe by’intangarugero n’undi wese wabitekerezaga arebereho.
Ndasomye ndaseka simbuze byose! Gusa Abajura biba nibihane bakire agakiza!
iyinkuru iratangaje cyane ariko iranababaje
rwose nihakorwe iperereza abobajura bafatwe abo sinabajura ni kasha RIB nikore akazikayo
Nakumiro koko birababaje Kandi biranasekeje hakorwe iperereza ibyobisambo bifatwe kuko ubwobujura bwokwitwikira ijoro BIKWIYE gucika burundu igitangaje iyonyebebe yitirirwa namazina yanjye yombi nuko tudahuje uturere njye mbarizwa mukarare Ka Rubavu Murakoze
Ayo makuru arashyushye pe biranatangaje rwose gsa lmana iramukunda kuba atapfuye arko bagabanye ubujura n,ubwiyahuzi bumese gucyo