Umurungi Providence yarahiriye inshingano nshya

Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, yarahiriye kuzuzuza inshingano nshya yahawe, umuhango wabere mu Rukiko rw’Ikirenga.

Umurungi arahirira inshingano nshya yahawe
Umurungi arahirira inshingano nshya yahawe

Urukiko rw’Ikirenga rwishimiye kwakira indahiro ya Madamu Umurungi Providence, nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, bamwifuriza kuzarangiza neza inshingano ze.

Dr Faustin Ntezilyayo yibukije Umurungi ko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ari imwe mu makomisiyo y’Igihugu ateganyijwe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kandi ifite inshingano rusange yo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ushingiye ku bubasha rusange n’ububasha ku buryo bw’umwihariko, Komisiyo ifite uruhare rukomeye mu gutuma uburenganzira bwa buri muturarwanda bwubahirizwa. Ibyo ibifatanyamo cyane cyane n’izindi nzego ziri mu Runana rw’Ubutabera, harimo n’Urwego rw’Ubucamanza.”

Dr Ntezilyayo yavuze ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo bakomeze kugira uruhare rufatika muri gahunda ngari y’Igihugu cy’u Rwanda, mu kubaka umuco wo kuba Igihugu kigendera ku mategeko kandi cyiyubahiriza kuri bose, kuko ari byo shingiro ry’amahoro, umudendezo n’iterambere rirambye ryifurizwa Igihugu.

Umurungi Providence yashyizwe kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 20 Ukwakira 2023, asimbuye Mukasine Marie Claire wagizwe Ambasaderi mu Buyapani.

Umurungi Providence
Umurungi Providence

Sena y’u Rwanda yemeje Umurungi Providence kuri uyu mwanya tariki 30 Ukwakira 2023, ishingiye ku bunanraribonye afite mu by’uburenganzira bwa Muntu.

Ubwo yemezwaga na Sena, Umurungi yavuze ko azaharanira ko urwego rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu Igihugu kiriho rutazasubira inyuma.

Umurungi Providence afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko Mpuzamahanga, yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada, akaba yari umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Kuva muri Mutarama 2014 kugeza Ukwakira 2016, yabaye Umuhuzabikorwa w’umushinga wa gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubutabera, Uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’Ubutabera.

Muri Mutarama 2010 kugeza mu Ukuboza 2013 yakoze mu bya Dipolomasi muri Komisiyo nkuru y’u Rwanda, Ottawa muri Canada.

Kuva muri Mutarama 2008 kugeza muri Nzeri 2008 yari umuyobozi wungirije ushinzwe amategeko mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), muri Tanzaniya.

Indi mirimo yakoze yabaye ‘Associate Legal Officer’ muri ICTR, Umuyobozi w’ibiro bya Gerefiye, Serivisi ishinzwe amategeko n’ishami rishinzwe kwimenyereza umwuga, kuva mu kwezi k’Ukuboza 2006 kugeza mu k’Ugushyingo 2007.

Ibyo byabanjirijwe no kuba Umwarimu wungirije, mu ishami ry’Amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), akaba n’umuhuzabikorwa wa Porogaramu ya ‘Master’s’ mu mategeko agenga ubucuruzi, kuva muri Kamena 2005 kugeza Ugushyingo 2006.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka