Umurinzi w’Igihango Joseph Habineza yihanganishije umuryango wa bazina we witabye Imana

Umurinzi w’Igihango, Joseph Habineza wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yatunguwe n’inkuru y’uko bazina we, Joseph Habineza, wigeze kuba Minsitiri yitabye Imana maze yihanganisha umuryango we.

Habineza waciwe akaguru arwana ku Batutsi, yababajwe n'urupfu rwa bazina we
Habineza waciwe akaguru arwana ku Batutsi, yababajwe n’urupfu rwa bazina we

Joseph Habineza avuga ko yamenye amakuru y’urupfu rw’inshuti ye Joseph Habineza mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2021, maze atangira kubaririza kugeza ahamagaye umunyamakuru wa Kigali Today wanamuhamirije ayo makuru.

Joseph Habineza ni umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere wagize uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yemeye guhara ubuzi bwe akarwana ku Batutsi bo ku musozi w’iwabo ku Gasura, ari na ho abajandarume bamutemesheje ishoka agacika akaguru kubera kwanga gutanga Abatutsi yari ahishe.

Icyo gihe ariko Joseph Habineza bahise bamwicira umugore n’abana, ariko nyuma yaje kwishumbusha undi ndetse babyarana abana.

Joseph Habineza yashimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, amwambika umudari w’ishimwe uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, akaba awambarana n’umudari w’umurinzi w’Igihango wambarwa n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, bifitiye Abanyarwanda benshi akamaro.

Habineza Joseph ufite ubumuga bw’ingingo kuko yacitse akaguru, avuga ko ubwo bamwambikaga uwo mudari ari na ho yamenyaniye na bazina we, Joseph Habineza wari Minisitiri icyo gihe, maze aramukunda ndetse amuha nomero ye ya telefone bajyaga bavuganiraho, akaba ngo yaranamufashaga mu buzima bwe.

Ngo ntibyaciriye aho kuko Joseph Habineza yakomeje kujya afasha bazina we w’i Karongi aho yaherukaga no kumwoherereza inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000frw), akaba yashenguwe no kumva mucuti we yitabye Imana.

Agira ati “Nabyumvise ngira agahinda gakomeye, nashakishije amakuru nabyemeye ari uko umaze kubimpamiriza, yari inshuti yanjye kuko yanamfashaga muri ubu burwayi bwanjye. Namuherukaga anyambika umudari w’ubutwari we na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, ariko yajyaga amvugisha kuri telefone ntabwo nigeze menya ko yarwaye, Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we”.

Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana
Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana

Habineza avuga ko ari umukirisitu wa ADEPR akaba yiyemeje gusengera bazina we ngo Imana imwakire mu bayo, gusa ngo ntabwo azi niba bizamworohera gusura umuryango usigaye kubera amikoro make ariko ngo abafite ku mutima.

Joseph Habineza kubera ubutwari yagaragaje muri Jneoside yakorewe Abatutsi, ubu ifoto ye igaragara mu nzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kugira ngo abasura iyo ngoro bage bamwigiraho.

Nyakwigenedara Habineza Joseph yitabye Imana ari mu gihugu cya Kenya, kubera uburwayi atari amaranye igihe kuko yafashwe n’uburwayi arimo yerekeza ku mugabane w’u Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka