Umurinzi Initiative uranenga Onana na Televiziyo y’Abafaransa gukora Jenoside

Umuryango w’Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ‘Umurinzi Initiative’ (hamwe n’inshuti zawo), uravuga ko uwitwa Charles Onana abifashijwemo na televiziyo y’Abafaranga ‘LCI’ bakomeje gukorera Abatutsi Jenoside.

Charles Onana, ni Umufaransa w’imyaka 55 y’amavuko ufite inkomoko mu gihugu cya Cameroun, akaba avuga ko akurikirana politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, by’umwihariko ko yacukumbuye neza ibyaberaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ku itariki 26 y’ukwezi gushize k’Ukwakira 2019, Charles Onana yatanze ikiganiro kuri televiziyo LCI, avuga ko amaze kwandika igitabo yise ’Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise’, wagenekereza mu Kinyarwanda uti “u Rwanda, ukuri kuri Operation Turquoise".

Avuga ko iki gitabo ngo kirimo ibihamya by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, kandi ko imbarutso yayo yabaye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bikozwe na FPR.

Igihe Onana yatangaga iki kiganiro kuri televiziyo, yakiriwe n’umunyamakuru wa LCI witwa Vincent Hervouet, bikaba byatumye umuryango ‘Umurinzi Initiative’ ubashyira mu gatebo kamwe bombi, ko bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo rya ‘Umurinzi Initiative’ ryashyizweho umukono na Perezida wawo, Ingabire Marie-Immaculée tariki 06/11/2019, rivuga ko aba bagabo bombi batapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ko ahubwo bagereranywa n’abarimo kuyikora.

Iri tangazo rigira riti “Ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikwirakwizwa na ONANA abishyigikiwemo na LCI, ntaho bitaniye no gukomeza gukorera Abatutsi Jenoside. Uko gukomeza gushimangira ko nta Jenoside yabaye, ni ugukomeza akazi abakoze Jenoside bagiye batarangije”.

Umurinzi Initiative uvuga ko Charles Onana afatanyije n’abitwa Judi River, Pierre Pean (wapfuye), Robin Philipot, Peter Verlinden na Luc Marchall gukora ibyaha by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umurinzi Initiative ukomeza usaba ubuyobozi bwa LCI gusobanura bisesuye impamvu ya kiriya kiganiro uvuga ko kidakwiye, ndetse no guhana umunyamakuru wabo Vincent Hervouet.

Uyu muryango wanasabye Leta y’Ubufaransa gutanga ikirego gishinja Charles Onana gukorera Jenoside Abatutsi, nk’uko ibi byaha ngo byahamye Pascal Simbikangwa, Tito Barahira na Ngenzi Octavien.

Umurinzi Initiative wiyemeje gufatanya n’abavoka baburana ku byaha by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka