Umurenge wa Nyamata wagabiye inka umurinzi w’igihango wahishe abantu 6

Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, bashimiye abantu batandukanye bagira uruhare mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge muri ako Karere.

Uwodusaziye Astherie yagabiwe inka ku bwo kuba umurinzi w'igihango, akaba yarahishe abantu 6 bararokoka
Uwodusaziye Astherie yagabiwe inka ku bwo kuba umurinzi w’igihango, akaba yarahishe abantu 6 bararokoka

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, abashimiwe bari mu byiciro bitandukanye harimo amashuri, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo.

Muri bo harimo ikigo cy’ishuri cya G.S Nyamata Catholic, cyahawe igikombe n’umupira w’amaguru, Association Ukuri kuganze, Duhumurizanye Iwacu Rwanda, Utugari dutanu tugize Umurenge wa Nyamata, n’Abarinzi b’igihango bo mu Murenge wa Nyamata.

Muri rusange ibihembo byatanzwe nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, harimo ibikombe, seritifika, amabahasha, umupira w’amaguru, ndetse na telefoni ya ‘Smart phone’ yagenewe umukangurambaga w’ubumwe n’ubwiyunge.

Abashimiwe bose, basabwe gukomeza kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge nk’uko babikoze, bikaba byaranahesheje Umurenge wa Nyamata umwanya wa mbere mu mihigo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu barinzi b’igihango bashimiwe, harimo na Uwodusaziye Astherie wagabiwe inka, kuko ari umurinzi w’igihango ariko akaba atanishoboye nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata.

Uwo muyobozi avuga ko Uwodusaziye Astherie, ari umwe mu barinzi b’igihango ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, akaba ngo yarahishe abantu batandatu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bose bakaba bararokotse.

Uwodusaziye Astherie, avuga ko yavutse mu 1942, avukira ahitwa Tare, ubu ni mu Karere ka Gakenke, aza kwimukira mu Karere ka Bugesera mu 1977.

Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yasanze ari ho atuye n’umugabo we n’abana batatu, ariko umugabo we yarapfuye n’umwana we umwe, ubu ngo afite abana babiri baba mu mahanga n’abuzukuru.

Ubu atuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Nyamata-Ville, Umurenge wa Nyamata, aho ni ho yari atuye no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe ngo yagerageje guhisha abantu batandukanye, ariko bamwe bakajya bagera aho bakagenda nyuma akazumva ko bishwe.

Avuga ko Jenoside yarangiye we yarahunze ajya muri Kongo Kinshasa, ku buryo atari azi abarokotse mu bo yahishe, ariko ahungutse mu 1996, yagiye amenya amakuru y’abakiriho, kuko bamwe bahise baza kumureba.

Gusa ngo mu bo yahishe hari abatuye za Kigali na Nyanza ya Butare, ku buryo ngo bajya banamusura. Avuga ko mu bana yahishe hari uwashatse ubu akaba yaranabyaye akaza kumwereka abana.

Yagize ati “Hari uwanzaniye abana, anzanira n’igitenge na fanta mbese byari byiza. Ubwo nanjye namuhaye ibihumbi icumi (10.000Frw) nka bombo mpaye abana banzaniye. Hari n’uwanzaniye ifoto iriho nyina wishwe ariko twarakundanaga, bajya baza kunsura. Kandi erega abo bicwaga bari abana b’Imana ntacyo baziraga”.

Uwo murinzi w’igihango avuga ko yishimiye inka bamuhaye, ariko akaba adafite aho ayiragira, ari yo mpamvu yahise ayiha uyimuragirira.

Yagize ati “Inka narayishimiye cyane, ariko kuko ndafite aho nayiragira, nayihaye umuyobozi w’umudugudu wacu ngo ayindagirire kuko mufata nk’umwana wanjye. Ubu nishimye bangabiye, ariko njya nibaza igituma batampa amafaranga Leta yageneye abageze mu zabukuru, kandi nkabona hari abayafata mbyaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka