Umurenge wa mbere mu marushanwa yo guhangana na Covid-19 uzahembwa imodoka

Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda y’amarushanwa anyuze mu mihigo kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku rwego rw’Umurenge mu turere twose tw’uwo mujyi, umurenge uzatsinda ukazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, mu gutangiza icyo gikorwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, mu gutangiza icyo gikorwa

Iyo gahunda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu isoko rya Kabeza, abayobozi kuva ku rwego rw’amasibo kugeza k’urw’umurenge basinyira kuzegukana ibyo bihembo, aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we yari yitabiriye icyo gikorwa.

Abatuye Akarere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus, abazayatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

Ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021, mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro, hatangiye ubukangurambaga bugamije kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho hashyizweho ibihembo kuva mu masibo azitwara neza.

Mu murenge wa Kanombe ibyo bikorwa byatangirijwe mu Kagali ka Kabeza, aho abayobozi b’amasibo basinye imihigo imbere y’abayobozi b’imidugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Nkurunziza Idrissa.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyo mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by’umwihariko ubukomoka ku nzoga z’inkorano biteza umutekano muke, ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

Nkurunziza yavuze ko gusinya iyo mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda, ndetse bakaba baniteguye kuba bakwegukana ibyo bihembo kuko n’ubusanzwe bajya babyegukana.

Ni gahunda irimo gukorerwa mu tugali twose, gusinya iyi mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19, ngo hari icyizere kuko imbaraga z’abaturage bahagarariye abandi, bazabagezaho imihigo, hari inzego zitandukanye zirimo Umurenge wa Kanombe ziharanira ko uwo murenge uzaza mu ya mbere ukazegukana imodoka.

Nkurunziza ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye, ariko icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y’abaturage, uburyo birinda icyorezo n’uko bafashanya na bagenzi babo mu kukirwanya”.

Abayobozi b'amasibo basinye imihigo
Abayobozi b’amasibo basinye imihigo

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo abaturage batirara.

Ati “Icyo turimo guharanira ni ukugira ngo abaturage batirara, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi asa nk’aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa ine. Ibyo rero turimo kubikora ngo abaturage batirara, batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe ngo bibwire ko icyorezo cya Coronavirus cyarangiye”.

Yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by’abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by’umwihariko hakabamo n’icyiciro cy’abacuruzi, gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya icyo cyorezo.

Yashimiye kandi abacururiza mu isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abasaba kwigisha n’abandi uko babigenje, kugira ngo bagume mu mihigo yo kubahariza amabwiriza, hato imibare y’abandura itongera kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka