Umurenge wa Kibangu muri Muhanga ni wo wari usigaye utarageramo amashanyarazi mu Rwanda

Umurenge wa Kibangu uherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ni wo Murenge wari usigaye mu Rwanda utaragerwamo n’amashanyarazi mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi.

Uyu Murenge ugizwe n’utugari dutandatu ari two Gitega, Mubuga, Ryakanimba, Rubyiniro, Jururwe na Gisharu. Muri utwo Tugari, Akagari ka Gitega ni ko kabimburiye utundi kugezwamo amashanyarazi.

Mukaseti Rosine; Umuyobozi w’ishami rya REG muri Muhanga avuga ko nyuma yo kugeza amashanyarazi muri aka Kagari ari nako kubatsemo inyubako y’Umurenge wa Kibangu n’ibindi bikorwaremezo byinshi, bateganya no guhita bayageza mu Kagari ka Mubuga.

Mukaseti avuga ko ku ikubitiro muri Kibangu ingo ijana na mirongo itandatu n’eshatu (163) arizo zahawe amashanyarazi ariko igikorwa cyo gutanga amashanyarazi kigikomeza.

Uyu muyobozi wa REG muri Muhanga avuga ko mu kugeza amashanyarazi muri Kibangu imbogamizi bahura na zo ari uko ingo zitatanye, abaturage benshi badatuye mu midugudu, ari yo mpamvu bari guhera ku batuye mu midugudu begeranye.

Abaturage bamaze kubona amashanyarazi yahinduye imibereho

Kayitare Pierre Célestin ni umuyobozi w’ishuri ryitwa St Sylvan TVET; rikaba ari ishuri ryigenga ryigisha imyuga inyuranye ribarizwa muri uyu Murenge wa Kibangu riri mu yamaze kugezwaho amashanyarazi.

Kayitare avuga ko mu myuga bigisha harimo amashanyarazi, ariko byabagoraga kuryigisha nta mashanyarazi bagira.

Kayitare avuga ko bakoreshaga "Generator” cyangwa buji mu kwigisha ariko byabagoraga kwigisha abana muri ubwo buryo bakoreragamo ndetse bigatuma n’abana benshi binubira iryo shuri bakarivamo bakajya ahandi, ariko ubu ngo bigiye gukemuka ndetse bagiye kuzajya batsindisha abana benshi mu ishuri ryabo.

Minani Jean Paul na we ni umuturage utuye muri uyu Murenge wa Kibangu. Uyu mugabo avuga ko kuva yabona amashanyarazi yahise ashinga inzu ikora umurimo wo gusudira ndetse ubu ari gufasha abantu benshi.

Minani avuga ko mbere yasudiraga bimugoye kuko yifashishaga amashanyarazi adafite ingufu bise “Chute” yari yarazannywe n’uwitwa Sylvain Burgain, ariko ayo mashanyarazi nta ngufu yagiraga ndetse akabicira akazi.

Minani ashima ko ubu serivisi bari guha abaturage ari nziza nyuma yo kugezwaho amashanyarazi na REG.

Cyuzuzo Clementine ni umubyeyi utuye muri uyu Murenge wa Kibangu ndetse akaba afite “papeterie” mu gasantere ka Gitega.

Cyuzuzo avuga ko yashinze iyi “papeterie” (icuruza ibijyanye n’impapuro n’amakayi) kugira ngo afashe Abanyakibangu cyane cyane abakenera serivisi zo gufotoza impapuro n’ibindi.

Akomeza avuga ko izi serivisi atarazizana abaturage bakoraga urugendo rurerure bagana muri Ngororero hafi aho bazikuraga ndetse bagakoresha amafaranga 2,000 batega ngo bagereyo, ariko aho amashanyarazi aziye ubu na we yahise atangiza izo serivisi muri Kibangu ndetse abatuye muri Kibangu bavuga ko zibafasha cyane.

Muri Muhanga ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zirabarirwa mu bihumbi mirongo itatu na magana arindwi n’ebyiri (30,702) naho izifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni ibihumbi cumi na bibiri magana ane mirongo ine n’icyenda (12,449) zose hamwe zikaba ibihumbi mirongo ine na bitatu n’ijana na mirongo itanu n’umwe (43,151) zihwanye n’ingo 61,8% mu zituye i Muhanga.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka