Umupadiri yanditse asezera ku nshingano ze kugira ngo ashinge urugo

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo.

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira
Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira

Ni umupadiri uba mu gihugu cy’u Budage ahitwa Hannover, aho mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze bwite.

Uwo mupadiri wanditse avuga ko ashaka gukomeza ubutumwa bw’Imana mu bantu mu bundi buzima bwa Kilayiki agashinga urugo, yanditse asa nk’uwinginga umushumba we amusaba kumwemerera icyo cyifuzo, kimuha ububasha bwo kuzuza umushinga we wo kubaka umuryango.

Nyuma yo kubona iyo baruwa, Kigali Today yaganiye na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho uwo mupadiri asanzwe akorera ubutumwa, Musenyeri avuga ko nawe yabyumvise ariko atarabona ibaruwa ya nyirubwite.

Yagize ati “Eh ibyo mubikuye he? Niba yasezeye ni ukuvuga ko ahisemo ibindi, kuko aba yakoze amasezerano y’ubuzima bwe bwose, kugira ngo ayo masezerano aveho binyura mu nzego za Kiliziya bagasuzuma impamvu avuyemo, bakamukuraho ayo masezerano basanga abikwiye, ubundi ari mu Budage nta n’ubwo ari inaha”.

Arongera ati “Nanjye nabyumvise ntyo ntegereje ko anyandikira ibaruwa iciye mu iposita, nanjye nkabishyira mu rukiko rwa Kiliziya bakamugobotora, cyangwa se bakamuha ikindi gisubizo ariko ubusanzwe iyo umuntu ahisemo kujya gukorera mu bundi buzima Kiliziya iramworohereza ikamugobotora. Buriya tuzamuha isubikwa rye ry’amasezerano, kuko kugira ngo abashe kubaka urugo, n’uko amasezerano ya mbere aseswa”.

Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n'urwo rwandiko
Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n’urwo rwandiko

Uwo mushumba avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru, aho atamukekeraho kuva mu bupadiri.

Ati “Byantunguye rwose nta n’ubwo nabimukekeraga, nta n’ubwo yigeze angisha inama, nabonye ari icyemezo yafashe kitateguwe, nari naramwohereje kwiga yari ageze igihe cyo kugaruka, ubwo yahisemo gukorera Imana mu bundi buzima”.

Ikindi cyatunguye Musenyeri Nzakamwita, ngo ni uburyo abenshi babonye ibaruwa yanditse mbere y’uko igera kuri Musenyeri, ibyo yafashe nk’ubukubaganyi mu gihe yaba yabikoze bimuturutseho.

Ni nyuma y’ikibazo yari abajije Kigali Today k’uburyo yabonye iyo baruwa, agasubizwa ko ari ibaruwa iri ku mbuga nkoranyambaga.

Agira ati (atangara), “eh yabishyize kuri Internet? Yampayinka!! Ubwo ni ubukubaganyi nabwo, ntabwo ari uko bigenda, kereka niba Internet ari yo yamutengushye ikabishyira ahagaragara, ariko niba ari we wabishyizeho ku bwende ibyo ni ubukubaganyi”.

Arongera ati “Yari kwandikira abo akwiye kwandikira, ahubwo yari no kuza tukicarana akambwira tukaganira nkamugira inama, nkumva ibibazo yahuye nabyo, naho ubundi kwandika gusa gutungura abantu, ntabwo ari byo”.

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira umaze imyaka 13 mu butumwa bwa Gisaseridoti, yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 09 Kanama 2008 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu akaba yari amaze imyaka ine mu Budage, aho yari yaragiye kuminuriza kuri buruse ya Kiliziya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Igihe bavuyemo baratanzweho akayabo kangana kuriya bajye babanza ku yushyura babone guhindura. Fidele we uwo ni unuvumo uba wikururira. Ibuka amagambo Musenyeri yakuvugiyeho wubitse inda, ugira ngo bizapfa kukuvaho?! Sha ndakurahiye. Tegereza uzambwira n’ubwo ntakuzi. Niba uri inyangamugayo ishyura ibyo Kiriziya yagutanzeho. Uzi kumenya amabanga nk’ariya warangiza ukaca inyuma.Birababaje. "iri ni iyobera ry’ukwemera". Basubiza ngo iki? Urugendo rero.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ntabwo kuva mu gipadri bihita bikugira umulayiki. Never

Pierrot yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ni uburenganzira bwe.Ibyo kuba Padiri cyangwa Pastor,si Imana cyangwa Yesu babishyizeho.Byashyizweho n’amadini.Icyo Yezu yasabye buli mukristu wese nyakuli,ni ukumwigana tukajya mu nzira no mu ngo z’abantu tukababwiriza ijambo ry’Imana.Nkuko we n’abigishwa be babigenzaga kandi bakabikora ku buntu,badasaba amafaranga.Ntabwo ari Yesu washyizeho ibyo gusoma Misa buri munsi.Icyo yadusabye ni ukwibuka urupfu rwe "rimwe mu mwaka" nkuko Abigishwa be babigenzaga.Ikindi kandi,Yesu yatubujije kwiha Titles:Paapa,Padiri,Pastor,Reverand,Excellence,Monseigneur,etc...
Yasabye ko abakristu nyakuli bose bareshya.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Uwo ni umurengwe, aho kuguhomba yaguhombya, ugasubira kwisuka ugatangira bushya. Niba njye wubatse urugo ntaba Umupadiri ngo bikunde, ni kuki mwumva ko kuva mumasezerano nkayo byo byakunda? Ibyo ni ugushaka i nzira yoroshye nyamara natwe dufite ingo bikunze ko duhindura, tukaba abapadiri, abenshi bahindura, naze arebe icyo twamurushije, nta muhamagaro uba akana, ubwo uwo mupadiri namugereranya na gitifu w’umurenge usezera akajya kuyobora isibo, Njye nize amashuri yanjye nifuza kuba Padiri ntibyakunda, kubera ikibazo cyari mu rugo Padiri mukuru wari muri Paruwasi ntiyabimfashamo, ariko nakiriye umuhamagaro wo gushinga urugo ubu ntabwo nicuza kuko njye na sheri tubanye neza, tubyaye gatatu.
Ariko bihira bake, gusa Musenyeri wanjye wihangane kuko utakake intore, sogoku wararushye ibyo ubona ni byinshi ihangane, gusa aho kwirirwa umuntu abivanga bikunda yasezera. Murakoze!

Simparikubwabo Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Nibyo kigali today ntigomba gusakaza inkuru itaraba inkuru, cg uwasakaje iyi nkuru ninka ba bandi bihanukira bakandika ko umukuru w’igihugu yitabye imana, naho Padiri anasezeye byaba ar’uburenganzira bwe, ndetse bwa kigabo, yaba yanze kuba Panya Puliza nk’abo tubona bashenye ingo zabandi babyara hirya no hino, abandi birirwa bahadika Utwana tw’abandi tw’uduhungu, ejo ukababona mu kanzu badoma misa Batanga amasakramentu, uwajya Abona ubuzima bwo kuba wenyine yajya asezera abamukuriye akajya gutangira ubuzima Abona bwamworohera,

Gihozo yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka