Umupadiri w’Umunyarwanda yirukanywe muri Zambia ashinjwa kuvuga ko abaturage bakennye
Zambia yirukanye ku butaka bwayo umupadiri w’Umunyarwanda witwa Viateur Banyangandora azira kuba yarigishije mu misa ko abaturage bamwe ba Zambia ari abakene mu gihe abandi bakomeza gukira.
Minisitiri Edgar Lungu ushinzwe imiyoborere y’imbere mu gihugu muri guverinoma ya Zambia yavuze ko “Uwo mupadiri yirukanywe azira guteza amacakubiri no guhembera urugomo mu baturage ubwo yavugaga mu nyigisho za misa ye ko abaturage bamwe ba Zambia bakomeje kugenda batindahara bakaba abakene, ngo naho abakire bagakomeza kuba abakire kurushaho.”
Uyu muminisitiri aravuga ko imvugo nk’iyo inyuranyije n’amategeko y’igihugu cya Zambia cyari kimucumbikiye kuko ngo ihembera ubwumvikane bucye n’urugomo mu baturage ba Zambia.
Padiri Viateur Banyangandora yari asanzwe aba muri paruwasi yitwa Lundazi mu Burasirazuba bwa Zambia, aho yari umupadiri kuva mu mwaka wa 2006.
Umukirisitu umwe muri iyo paruwasi yavuze ko koko padiri yavugiye mu misa ko abaturage ba Zambia b’abakene bakomeje gutindahara mu bukene, mu gihe abakire bakomeza kuba abaherwe kurushaho.
Muri iyo misa ngo Padiri yavuze ko ibyo kiliziya Gatulika itabikunda kuko abaturage bose bari bakwiye gufashwa kwiteza imbere no kuva mu bukene.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Sebutege Ange, yemereye Kigali Today ko ku wa gatatu tariki 01/08/2012 rwakiriye uwo mupadiri Viateur Banyangandora wari wirukanywe muri Zambia, ubu akaba ari mu Rwanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo se buriya uburyo bamutwayemo bukurikije amategeko ya Zambiya n’andi yose Zambiya yemeye agenga uburyo abanyamahanga bakurwa mu bihugu bakajyanwa iwabo?Iriya immigration and deportation act Lungu avuga ko mbona procedure iteganya zisa nk’aho zitakurikijwe?Ese biramutse bigaragaye ko hari amategeko yishwe cyangwa ko Viateur yahohotewe, hari inzira zishoboka yakoresha for REPARATION/REDRESS ?
He just repeated what has always bee said. look at this "THE Zambia Congress of Trade Unions (ZCTU) says poverty and inequality are increasing and called on the Government to redress the trend". from http://allafrica.com/stories/201205030066.html
Ngo bavuga ibigodamye....kandi ngo insina ngufi...cyagwa ngo ugutegeka agukubita...none se Chibolya, Misisi, old Kanyama bariho nk’i Woodlands, Kabulonga,...?? Bose se ntibatuye muri Lusaka ya Zambiya imwe.IBYO YAVUZE NI UKURI KWAMBAYE UBUSA! BAKOZE KU WO BASHOBOYE . KO BATIGEZE BIRUKANA SE UMUNYAMERIKA PETER HENRIOT HARI UWAMURUSHAGA INVUGO N’IYANDIKO BYA JUSTICE SOCIALE?
Ararenganye! Iyo si impamvu yatuma umuntu yirukanwa. Muri Afrika hose se siko bimeze! Ni ukuri guca mu ziko ntigushye! Uzi ko muri Zambia hakiri nyakatsi zitabarika, kandi ari igihugu kiri mu bya mbere bicukura amabuye y’agaciro ya copper/cuivre ! Amashanyarazi yo mu cyaro ntuvuge. Ntibazi icyo ari cyo! Amazi meza? Erega abataragera mu bindi bihugu by’Afrika ntimushobora kwumva intambwe u Rwanda rwateye mu majyambere!
Niyihangane,none se yibagiwe ko muri afurika bitemewe kuvugisha ukuri ku byo ubona byose.