Umupadiri si umukozi w’Imana ni uwiyeguriye Imana

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa diyosezi gaturika ya Butare, avuga ko umupadiri atari umukozi w’Imana kuko umukozi aruhuka, nyamara bo bakaba bagomba gukorera Imana ubutaruhuka.

Musenyeri Philipe Rukamba umuvugizi wa kiliziya gatolika
Musenyeri Philipe Rukamba umuvugizi wa kiliziya gatolika

Yabivuze ubwo diyosezi ye yakiraga abapadiri barindwi bayibarizwamo baherutse guhabwa ubupadiri, n’abakigira kuba ubupadiri (abafaratiri) batanu bagahabwa umurimo w’ubusomyi abandi barindwi bagahabwa umurimo w’ubuhereza, ku wa 05/08/2017.

Asobanura ukuntu umupadiri atari umukozi w’Imana, Musenyeri Filipo Rukamba yagize ati “Iyo uri umukozi ugira igihe cyo kuba umukozi kuri wa murimo n’icyo kwita ku byawe bitarebana n’uwo murimo ukorera abandi. Ku bapadiri si ko bimeze, bo baberaho gukorera Imana.”

Yungamo ati “Ibye [ibya padiri]si raporo yo kuvuga ko yakoze akazi ke neza hanyuma bikarangira. Ahubwo abereyeho gukorera Imana igihe cyose, ndetse no kuyihamya mu byo akora no mu byo avuga.”

Avuga ko n’ubwo hari igihe byavuzwe ko hari abasaseridoti bagaragayeho kwitwara nabi bigatuma hari n’aho ababyeyi batabagirira icyizere cyo kuba kumwe n’abana babo, ari amakosa kuko babaga bataye inshingano zabo nk’abiyeguriye Imana.

Ibirori byo kwakira abasaseridoti bashya
Ibirori byo kwakira abasaseridoti bashya

Kuko ngo umurimo wa mbere wabo ni ugutuma abantu bagira umutima mwiza, bakundana, bityo umuryango ukagira umutima muzima.

Ibi binavuze ko umusaseridoti atagira ubwoko kandi ko atagira idini. Ni ukuvuga ko yakira umuntu wese ukeneye ubufasha atitaye ku bwoko cyangwa idini.

Padiri Anastase Rucogoza, umwe mu bizihije isabukuru y’imyaka 25 ari umupadiri we yasangije bagenzi be bashya inyigisho na we yahawe na Padiri Emmanuel Twagirayezu (witabye Imana mu minsi yashize), ubwo yabuhabwaga mu mwaka w’1992.

Yagize ati “Padiri Twagirayezu yarambwiye ati ntuzabe ikibazo kuri kiriziya kuko ibibazo birahari bihagije. Ntuzabere kiliziya umutwaro. Yarambwiye kandi ngo ntuzabe umurakare kuko umupadiri ari umugabuzi w’ibyishimo n’ineza ya Nyagasani.”

Ibi na we yabisabye bagenzi barindwi babuhawe vuba.

Abapadiri bashya
Abapadiri bashya

Kuri uriya munsi hari n’umupadiri wo muri iyi diyosezi wizihije isabukuru y’imyaka 50 amaze abuhawe, abandi batatu bizihiza isabukuru y’imyaka 25 babaye abapadiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mpora nibaza niba kutarongora kw’ABAPADIRI ari byo kwiyegurira Imana.Nta muntu n’umwe imana itegeka kurongora cyangwa kurongorwa.None se uretse ibyo,ni hehe Abapadiri batandukaniye n’abandi bantu?Ikindi kandi,ntabwo abapadiri bigana YESU n’abigishwa be.Kuko bo birirwaga mu mihanda babwiriza abantu.Abapadiri bibera muli Offices zabo,wenda bagasoma MISA rimwe mu cyumweru.UMURIMO imana isaba abakristu bose nyakuri,ni kujya KUBWIRIZA mu mihanda no mu ngo z’abantu nkuko YESU n’abigishwa be babigenzaga.
Ibindi amadini akora,ni imihango gusa itandukanye n’ibyo imana idusaba.

KABAKA Cosma yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Ni byo rwose.Abou bapadiri tubifurije ubutumwa bwiza.

elias yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka