Umunyeshuri wa UTB yaguye mu bwogero ahita apfa

Umunyeshuri witwa Flavia Uwizeye witeguraga kurangiza amasomo muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga (University of Tourism and Business Studies- UTB), ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 21 Mutarama yanyereye mu bwogero (douche) yitura hasi bimuviramo gupfa.

Kigali Today yavuganye na Nyiribakwe Viateur, uhagarariye abanyeshuri muri UTB, yemeza ko aya makuru ari impamo.

Nyiribakwe yavuze ko amakuru bahawe ari ay’uko uyu munyeshuri yagiye mu bwogero agakaraba, nyuma akaza kunyerera akikubita hasi agahita apfa.

Nyiribakwe yavuze ko iyi nkuru yabababaje cyane, kuko uyu mubyeyi yiteguraga gusoza amasomo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, akaba kandi yari amaze igihe gitoya ashyingiwe.

Yagize ati “Ikibabaje kurushaho, yiteguraga gusoza kaminuza ku itariki 07 Gicurasi 2020, kandi yari amaze amezi ane akoze ubukwe”.

Uyu munyeshuri yigaga mu ishami rya Business information and technology (BIT).

Nyiribakwe kandi yavuze ko uyu munyeshuri yaguye mu bwogero bw’aho yari acumbitse we n’umugabo we, gusa ngo ntabwo ari kure y’ishuri.

Yavuze ko umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri uyu mubyeyi arababaje,gusa Imana imwakire mubayo

Eugène yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Ngaho re! Pastor Mpyisi yasenga agira ati bamwe bagiye kujya iRusororo abatabizi bagaseka! ntawumenya umunsi niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye.

Amaherezo yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Ngaho re! Pastor Mpyisi yasenga agira ati bamwe bagiye kujya iRusororo abatabizi bagaseka! ntawumenya umunsi niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye.

Amaherezo yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka