Umunyeshuri wa UR-Rukara yasanzwe aho yari acumbitse yapfuye

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza, Munyemana Ananias, yitabye Imana mu buryo bw’amayobera kuko atarwaye.

Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, akaba yaraguye aho yari acumbitse mu Murenge wa Gahini hafi n’ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yemeje iyo nkuru, akavuga ko urupfu rwa Munyemana rukiri amayobera kuko atarwaye umwanya.

Ati "Tumaze kubimenya twagiyeyo tubaza abo babanaga mu nzu, batubwira ko kuri Noheri yiriwe ari muzima ariko bigeze ku mugoroba ababwira ko yumva atameze neza."

Yakomeje agira ati "Ntibamutwaye kwa muganga ngo bararyamye, mu gitondo bamaze kwitegura kumutwara kwa muganga basanga yapfuye."

Meya Nyemazi avuga ko bagitegereje ibizava mu gusuzuma umubiri we, wahise ujyanwa ku bitaro bya Gahini.

Munyemana Ananias yigaga mu mwaka wa gatatu ishami ry’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka